Bebe Cool arembeye mu bitaro

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi wo muri Uganda, Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool, yajyanywe mu bitaro bya Kitante muri Kampala nyuma y’uburwayi.

Hari amakuru avuga ko ” Bebe Cool arembye.” kubera Covid-19.

Abinyujije kuri paji ye ya Facebook, Bebe Cool yagize ati ” Iyo umuntu atangiye nabi, asoza neza. Igikomerezwa byarangiye kigiye hasi.”

Bebe Cool mu 2021 yari yatangaje ko azahagarika umuziki. Uyu akaba ari umwanzuro yafashe ndetse awubwira inshuti ze zari zamusuye iwe mu rugo i Kiwatule.

Uyu mugabo yavutse tariki 1 Nzeri 1977. Yamamaye nk’umuhanzi, n’umukinnyi w’ama filime, umwanditsi mwiza w’indirimbo akaba n’umuhanga mu kuzitunganya.

Gukora umuziki yabitangiriye muri Kenya ahagana 1997, n’umwe mubahanzi batangiranye n’inzu ifasha abahanzi yo mui Kenya yitwaga Ogopa Djs yarigenzweho muri iki gihugu mu bihe byatambutse.

Urugendo rwe rwa muzika yaje kurukomereza muri Uganda aramamara kubera ibihangano bye yegukana ibihembo bitandukanye mu muziki birimo nka HiPipo Music Awards, Pearl of Africa Music Awards n’ibindi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *