Abasore babiri, Munyeshyaka Faustin w’imyaka 30, wabarizwaga mu Mujyi wa Huye na Karemera Célestin w’imyaka 27, wabarizwaga i Kigali, bava inda imwe kwa Se na Nyina, basuye nyina muri iyi minsi isoza umwaka w’2021, barwanira mu nzu iwabo, mu mudugudu wa Mpanda, akagari ka Mpanda, umurenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru, uyu Karemera yica Munyeshyaka.
Abaturanyi babo bavuga ko aba basore bari baje gusura nyina barahahurira kuko Karemera ubusanzwe aba i Kigali, naho Munyeshyaka akaba yabaga i Huye.
Mu ijoro ryo kuwa 26 rishyira uwa 27 Ukuboza 2021, ubwicanyi bwabereyeho, aba basore ngo bari basangiye inzoga mu kabari. Aho ngaho banyweraga, Munyeshyaka yateye amahane n’undi musore, hanyuma Karemera arabakiza anamusaba ko bataha bakava muri ayo mahane. Bageze mu rugo iwabo ni bwo barwanye kugeza ubwo umwe yishe undi.
Umwe mu baturanyi babo yagize ati: “Ubusanzwe, abasore hagati yabo nta kibazo bagiranaga, usibye ko Munyeshyaka yari asanzwe agira amahane.(..). Yari akunze gushwana na nyina, akamukubita, rimwe na rimwe hakitabazwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.(..). Barwaniye mu nzu habura ubakiza kugeza ubwo umwe yishe undi.”
Muri iryo joro, ubuyobozi bw’umurenge wa Kibeho, Inzego z’umutekano ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, baratabaye hafatwa Karemera Célestin n’abandi bantu batanu kugira ngo bakorweho iperereza. Nyuma yaho, batanu bararekuwe, hasigara Karemera Célestin, ubu ugikurikiranywe n’inzego z’ubutabera.
Mu nama rusange ubuyobozi bw’umurenge wa Kibeho bufatanije n’inzego z’umutekano bagiranye n’abaturage b’umudugudu wa Mpanda, ni bwo Nyina w’aba basore witwa Mukamusoni Judith, yahagurutse agasobanura mu ruhame uko byagenze.
Mukamusoni yagize ati: “Bageze mu rugo, Munyeshyaka atangira gutera amahane. Mubujije, afata intebe ashaka kuyinkubita mu mutwe. Ni bwo murumuna we yamufashe, amubuza kunkubita, baragundagurana, bikubita ku bikuta by’inzu, birangira umwe yishe undi.”
Mukamusoni avuga ko yatabaje abaturanyi bagatinda gutabara kuko batinyaga kwisuka muri iyo mirwano y’abasore b’ibigango bava inda imwe barwanira mu nzu iwabo. Yabivugaga mu gahinda kenshi atewe n’urupfu rw’umwana we rukurikiranye n’ifungwa ry’undi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibeho, Vedaste Habimana, yasabye abaturage b’umudugudu wa Mpanda gukumira ibyaha bitaraba kandi bagatangira amakuru ku gihe. Yagize ati: *Turasaba abaturage gukumira ibyaha bitaraba batanga amakuru ku kintu cyose bafiteho impungenge cyangwa kigaragara ko cyateza umutekano mucye mu mudugudu.”
Gitifu Habimana anihanganisha uyu mubyeyi wabuze umwana we muri ubwo buryo, undi akaba afunzwe.

12 Responses
Nyaruguru: Abasore babiri bavukana basuye nyina, barwanirayo umwe yica undi
Ibi bintu birababaje cyane kdi ntibikwiye. Inzego bireba zikwiye kugira icyo zikora mu gihe hari ibyo bamenye. Ariko hari aho bamenya bene ibi ntabagire icyo bakora.

Ubu nubugwari ntabwo arubugabo ikibazo ntigikemurwa n’ikindi umuryango ukomeze kwihangana kubwiri sanganya ikindi kandi abaturage mwikubite agashyi kumuco wo gutabara koko agasozi kamwe kaniha akandi kabagataga.

Umubyeyi niwe Gateranya ESE yakoze iki abonye bafatanye ubuse umudugudu whose wanze kuza kubakiza nonese ntamuyobozi wumudugudu uhari ntibyumvikana nanyina sishyashya ababyeyi bakino gihe nibo bateranya abana

Birababaje,gusa uwo Musore nawe yisemaga:gukubita nyina si umuco

Ariko abaturanye babo nabo barakwiye kufungwa kubera kudatabara”non assistance à la personne en danger”. Ubantu barikwicyana abandi barebera. It is too sade!

Yewe mwirenganya about baturajye kuko harurugo watabara bakarukwiciramo, ahubwo Aho bikomeye nkaho ngaho bazajye hahahamagariza police bwangu murakoze