Umurundi Niyoyandemye Moïse uherutse kuririra imbere ya Perezida Evariste Ndayishimiye avuga ko ari impunzi mu gihugu cye kubera akarengane yagiriwe na babiri bahoze ari ba Minisitiri b’Ubutabera, bivugwa ko yaba yarabeshyaga.
Tariki ya 29 Ukuboza 2021 ubwo Perezida Ndayishimiye yakiraga ibibazo by’Abarundi n’abanyamakuru mu kiganiro ‘Ikiyago’ ni bwo Niyoyandemye yaririye imbere ye, nyuma yo kumugezaho ikibazo cye.
Uyu muturage ukomoka muri Komini Rutegama mu Ntara ya Muramya yabwiye Umukuru w’Igihugu ati: “Nkurwa mu bana, nsinyishwa amasezerano y’uko ntazasubira ku rugo rwanjye. Nyakubahwa Perezida mwavuze ubutabera, njyewe maze imyaka 6 […]
Ndabavuga kuko ndi impunzi, narangajwe, mva mu byanjye, SVP ababyeyi bari hano, tekereza ufite abana barindwi harimo n’uwo wareze ufite imyaka ibiri, ugatandukanywa n’abo bana, ntusubire ku kibanza, amamodoka yawe akanyagwa, ubutunzi bwose bukanyagwa,…uri mu gihugu! Nyakubahwa, icyo ngusabye nsubiza mu byanjye.”
Soma inkuru yose https://bwiza.com/?Umugabo-uvuga-ko-yarenganyijwe-n-uwari-Minisitiri-w-Ubutabera-yaririye-imbere
Amarira ya Niyoyandemye yakuruye amarangamutima ya benshi ariko hashize umwanya muto uwitwa Sandra Monicah Uwineza uvuga ko ari umwana we, yatangarije kuri Facebook ko ibyo uyu mugabo yakoze ari ikinamico, kandi ko ashaka kubatwara umutungo wose.

Byatumye habaho amakenga, igitangazamakuru Iwacu kijya gukora icukumbura kugira ngo hamenyekane ukuri ku buzima bwa Niyoyandemye n’umuryango we ugizwe n’umugore witwa Monique Ndayishimiye hamwe n’abana barindwi babyaranye.
Amakimbirane yarabatandukanyije
Iki gitangazamakuru cyasanze koko Niyoyandemye na Ndayishimiye batakibana, uyu mugore n’abana ari bo basigiwe inzu y’urugo ngo bayibemo, ariko ibi byose bikaba byaratewe n’amakimbirane impande zombi zagiranye kuva mu mwaka w’2011 ubwo umugabo yasabaga gatanya, ariko ntiyemerwe kubera ko ngo nta mpamvu ifatika yari afite. Gusa ngo icyo gihe uyu mugabo yari asigaye abana n’inshoreke.
Ndayishimiye usanzwe ari umwarimu, avuga ko kuva ubwo urugo rwabo rutongeye kubonekamo amahoro, kuko habaga ubwo umugabo amuhohoteye, akamukubita amuhora ubusa, rimwe na rimwe bakitabaza ubuyobozi ndetse n’ubutabera kugira ngo ikibazo cyabo gishakirwe umuti.
Uyu mugore yasobanuye ko aya makimbirane yakomeje, rimwe mu mwaka w’2015 umugabo yaramukubise, na we mu kwirwanaho amukubita urukwi mu mutwe, umugore arafungwa akurikiranweho icyaha cyo kugerageza kwica umugabo yari yamureze, anabishingiraho yongera gusaba gatanya.
Ndayishimiye yavuze ko yaje gufungurwa nyuma y’ibyumweru bibiri, ubwo byagaragaraga ko atakubise umugabo agambiriye kumwica, ahubwo yirwanagaho, ubusabe bwa gatanya nabwo buteshwa agaciro ku nshuro ya kabiri.
Ngo byageze aho Niyoyandemye atwara ibintu byinshi byari mu rugo rwe, birimo n’imyambaro y’abana be, ni bwo umugore avuga ko yaje kwitabaza Jeanine Nibizi wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru muri Gitega.
Ndayishimiye yagize ati: “Hari mu minsi mikuru, heje arakaye cyane, ntiyashakaga kutuvugisha. Yaraje, avana ibintu mu nzu. Nasabye ubufasha ku bayobozi ariko nta n’umwe nabonye kubera ko hari ikiruhuko. Ku bw’amahirwe, nashoboye kubona Jeanine Nibizi, icyo yari Umushinjacyaha Mukuru. Ni we winjiye mu kibazo cyanjye, aramfasha.”
Nibizi wabaye Minisitiri w’Ubutabera w’u Burundi, ngo ubwo yategetse Niyoyandemye kutagaruka muri uru rugo kugeza igihe ikurikiranwa mu rukiko ry’iki kibazo rizaba rirangiye, ibi akaba yarabikoze kugira ngo abana babo batangara ku gasozi. Iki ni cyo cyemezo kandi Minisitiri uriho ubu, Laurentine Kanyana yafashe.
Burya ngo ntabwo imitungo y’urugo yose yeguriwe umugore, ahubwo icyo yahawe ni inzu n’ibindi birimo amasambu byo gutunga aba bana. Imodoma za Niyoyandemye zo bivugwa ko yazimukanye i Bujumbura, aho yakomereje ubucuruzi.
Nyuma yo kumva ubuhamya bwa Ndayishimiye, iki gitangazamakuru cyashatse kumenya icyo Niyoyandemye yabivugaho, asubiza ko ntacyo yavuga mu gihe dosiye irimo gukurikiranwa n’Umukuru w’Igihugu usanzwe ari we Mucamanza w’Ikirenga mu Burundi, ati: “Ubu ntacyo mfite cyo kuvuga, nta n’igihe mfite” arangije akupa telefone.
Nibizi washizwe mu majwi imbere ya Perezida Ndayishimiye na we yavuze ko ntacyo yavuga kuri iki kibazo mu gihe kikiri mu rukiko, gusa yemeye ko akizi.



2 Responses
Wa mugabo waririye imbere ya Perezida Ndayishimiye yaba yarabeshyaga
Uwomukobwa se yaramuvyaye aramukuza niyibuke amata bamuha impuzu akivuka nibindi vyatuma umuryango ubaho Ubu nihabonye kose arumumenja abana barakwiye kwikebuka
Wa mugabo waririye imbere ya Perezida Ndayishimiye yaba yarabeshyaga
Uwomukobwa se yaramuvyaye aramukuza niyibuke amata bamuha impuzu akivuka nibindi vyatuma umuryango ubaho Ubu nihabonye kose arumumenja abana barakwiye kwikebuka