Nibura abarwanyi 11 ba Mai-Mai Mazembe bishwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mirwano yavuzwe mu bice byinshi bya Sheferi ya Bashu, muri Teritwari ya Beni muri Kivu y’Amajyaruguru kuva ku wa Gatandatu kugeza ku cyumweru, itariki ya 09 Mutarama 2022.
Ubwa mbere, inyeshyamba 6 ziciwe i Vuhovi, mu gace ka Kyali zishwe n’abasirikare ba bataillon ya 313, abandi 5 bicwa n’abasirikare ba batayo ya 312 ishinzwe gutaba byihuse mu gace ka Kururuma.
Capt. Antony Mualushayi, umuvugizi w’ingabo mu karere ka Beni watangarije aya makuru ibinyamakuru kuri iki Cyumweru, yavuze ko mu mirwano yombi izindi nyeshyamba 5 zafashwe mu gihe umusirikare umwe wa FARDC ari we wahasize ubuzima.
Aba bantu bafashwe bakaba bemeye ko bashinze ibirindiro byabo i Bashu kugira ngo bakemure amakimbirane gakondo, nk’uko amakuru amwe abitangaza.
Capt. Mualushayi ati “Kugeza ubu, ibintu mu mudugudu wa Vuhovi biratuje. Dukurikije ibivugwa na ba Mai-Mai bafashwe, amatsinda menshi ya Mai-Mai (Mazembe, Ingwe, Baraka …), yashinzwe muri Sheferi ya Bashu afite intego ebyiri: iya mbere, kwihorera nyuma y’amakimbirane gakondo asanzwe akunze kuba. icya kabiri, gushimangira urwego rwiterabwoba rwa ADF / MTM kugirango birukane inzego z’umutekano muri kariya gace k’igihugu,”
Muri iyo mirwano, ingabo za FARDC zatangaje ko zafashe imbunda ebyiri za AK-47, kandi zemeza ko zongeye kwigarurira agace ka Kururuma.
Ibitero by’inyeshyamba byibasiye abasivili byagiye bigaragara i Bashu mu byumweru bishize kandi aba barwanyi ba Mai-Mai rimwe na rimwe baregwa kuba ari bo babigizemo uruhare.
Kuva mu Gushyingo 2021, ingabo za Congo na Uganda zagabye ibitero bihuriweho cyane cyane na nyeshyamba z’umutwe ufatwa nk’uwiterabwoba wiganjemo Abagande wa ADF.


