Umushinga Heifer uravugwaho kwizeza bamwe mu baturage batishoboye bo mu Murenge wa Rwimiyaga kubaha inguzanyo, bagategura imishinga bagatanga n’ingwate ariko barategereje amaso yaheze mu kirere.
Ni abaturage bo mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko uyu mushinga, Heifer, wabijeje inguzanyo y’amafaranga ubwo bakoraga imishinga, batanga ingwate muri Duterimbere ariko bagategereza bagaheba.
Abo baturage batishoboye babarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe bo mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko umushinga Heifer usanzwe utera inkunga amatsinda y’aborozi, wabijeje kubatera inkunga y’amafaranga ariko binyuze mu nguzanyo yunguka make, bakora imishinga ndetse banafunguza konti muri Banki ya Duterimbere ariko ngo bategereje amafaranga ko ajya kuri konti zabo baraheba.
Bagerageje kubaza nk’uko iyi nkuru dukesha Isango Star ivuga, babasubiza ko amafaranga hari abayafashe aba make ariko bagakeka ko yafashwe n’abakire kuko bumvaga ko yunguka make nk’uko babisobanuye mu kiganiro bagiranye.
Basabye gusobanurirwa aho ayo mafaranga yaherereye ndetse na bamwe muri bo batanze ibyangombwa by’ubutaka nk’ingwate muri Banki ya Duterimbere, barasaba kubisubizwa kuko icyo babitangiye kitakunze.
Umukozi w’umushinga Heifer mu Karere ka Nyagatare witwa Bernadette Mukashyaka, avuga ko ayo mafaranga umushinga wayatanze akaza kuba make, ariko ko atari agenewe abatishoboye ahubwo ari aborozi muri rusange ariko nabwo bibumbiye mu mamatsinda y’aborozi. Avuga kandi ko abatanze imishinga yabo bategereza ikindi kiciro.
Abatanze ibyangombwa by’ubutaka nk’ingwate muri Banki ya Duterimbere kugira ngo bagurizwe ayo mafaranga, Gasana Steven umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yavuze ko ubuyobozi bugiye kujya muri icyo kibazo maze ibyangombwa byabo bakabisubizwa.
Aborozi bagera kuri 17 baturutse mu matsinda asaga 140 y’aborozi mu Karere ka Nyagatare nibo bahawe iyo nguzanyo ya Heifer yunguka make. Ayo matsinda yose agizwe n’aborozi basaga 3000.


