TPLF irashinja Ingabo za Eritrea gutera ingabo zayo

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru, itariki 09 Mutarama 2022, ishyaka rya Tigray People Liberation Front, rigenzura igice kinini cy’amajyaruguru ya Ethiopia cya Tigray, ryashinje Eritrea gutera ingabo zaryo.

Ikigo cy’umuryango w’abibumbye gishinzwe ubutabazi (UNOCHA) cyatangaje ko imiryango y’ubutabazi yahagaritse ibikorwa byayo mu gace ko mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Tigray aho abasivili 56 bahitanywe n’igitero cy’indege mu mpera z’icyumweru gishize.

Umuvugizi wa TPLF, Getachew Reda yanditse ku rubuga rwa Twitter ati: “Ku munsi w’ejo ingabo za Eritrea zagabye ibitero bishya ku ngabo zacu muri Sigem Kofolo … ahagana mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Tigray hafi y’umujyi wa Sheraro.”

Reuters ivuga ko itashoboye kugenzura ayo makuru y’igitero kivugwa kuko umuyoboro w’itumanaho uri hasi muri kariya gace.

Minisitiri w’itangazamakuru muri Eritrea, Yemane Gebremeskel, ntabwo yahise asubiza icyifuzo cyo kugira icyo avuga kuri ayo makuru.

Umuvugizi w’igisirikare cya Ethiopia, Colonel Getnet Adane n’umuvugizi wa guverinoma, Legesse Tulu, ntabwo bahise basubiza nabo icyo cyifuzo. Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed, Billene Seyoum na we ntiyigeze asubiza icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro.

Kubura imiti, lisansi n’ibindi bicuruzwa bya ngombwa biri “guhungabanya gutabara abakomeretse,” nk’uko UNOCHA yabitangaje mu itangazo ryavuze ko ihagaritse ibikorwa nyuma y’igitero cy’indege cyibasiye inkambi y’abavanwe mu byabo mu gihugu ku wa gatanu.

UNOCHA yatangarije Reuters iti: “Abafatanyabikorwa b’ubutabazi bahagaritse ibikorwa muri kariya gace kubera iterabwoba rikomeje ry’ibitero bya drone .”

Intambara yatangiriye mu karere k’imisozi gatuwe na miriyoni 5 z’abantu imaze amezi 14, ihuza ingabo za TPLF n’ingabo za Ethiopia zagiye ziterwa inkunga n’ingabo za Eritrea.

Ku wa Gatandatu, Perezida wa Eritrea, Isaias Afwerki, yatangarije Televiziyo ya leta, Eri-TV, ko ingabo ze zizaharanira kubuza ingabo za TPLF gutera igihugu cye, cyangwa guhungabanya umutekano wa Ethiopia.

Ingabo za Eritrea zarwanye n’ingabo za TPLF kuva intambara yatangira mu rwego rwo gushyigikira ingabo za Abiy Ahmed, ariko ibihugu byombi byamaze amezi atanu ya mbere y’intambara bihakana ko ingabo za Eritrea ziri mu ntambara.

Muri Kamena, ingabo za Eritreaa zavuye mu bice byinshi byo mu majyaruguru, ukwezi kumwe ingabo za Ethiopia nazo zavuyemo.

Mu kwezi gushize, ingabo za TPLF nazo zavuye mu ntara zituranye na Tigray zari zarigaruriye muri Nyakanga, mu rwego rwo guhagarika imirwano.

Hagati aho intambara yo mu majyaruguru ya Ethiopia ikaba imaze guhitana abantu babarirwa mu bihumbi mu gihe yakuye mu byabo za miliyoni.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *