Mu gihe amashuri yitegura gufungura imiryango uyu munsi muri Uganda nyuma y’imyaka ibiri afunzwe kubera icyorezo cya Covid-19, Musenyeri James Ssebagala wo muri Diyosezi ya Mukono yategetse abarimu bo mu mashuri aterwa inkunga na Church of Uganda kubuza abakobwa batwite cyangwa bonsa kwinjira mu mashuri.
Amabwiriza ya musenyeri ngo aravuguruza amabwiriza ya minisiteri y’uburezi asaba amashuri kwakira abakobwa batwite cyangwa babyaye mu gihe cya guma mu rugo.
Ku wa Gatandatu, Musenyeri Ssebagala yatanze aya mabwiriza mu kiliziya cya St Paul Kanjuki mu Karere ka Kayunga ubwo yasezeraga ku bakristo mbere yo kujya mu zabukuru muri uyu mwaka.
Yavuze ko nubwo ari byiza ko ababyeyi bashyigikira abakobwa batwite, bidakwiye ko abantu bahohotewe bagaterwa inda bicarana mu ishuri n’abandi bana nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga.
Ati “Abigisha bose, ndashaka kubabwira ko tutazemerera abakobwa batwite cyangwa bonsa kwinjira mu ishuri. Abakobwa bose nibagaruka, bazakora ibizamini bisanzwe byo kwa muganga kugira ngo abasanzwe batwite basubire inyuma babyare bazagaruke nyuma yo kubyara ”.
Yongeyeho ati: “Tekereza umuntu avuga ko n’abonsa bagomba kwemererwa kujya mu ishuri. Oya, ibi ntituzabyemera kuko amashuri yacu yatangijwe ku bushake atari ugutanga ubumenyi gusa ahubwo no gutanga ikinyabupfura mu bana. Nigute umwarimu ashobora kwigisha mu gihe umukobwa arimo guha amabere umwana we? ”
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri makuru, John Chrysostom Muyingo yagize icyo avuga ku magambo ya musenyeri, ashimangira ko ari amabwiriza ya leta ko abana bose bagomba gusubira ku ishuri baba batwite cyangwa bonsa.
Ati: “Birasa nk’aho inshuti yanjye musenyeri itazi aho guverinoma ihagaze. Nzajya mu biro bye maze tuvugane, nzi ko azumva ibisobanuro byanjye kandi agahindura aho ahagaze ”.
Madamu Alice Dhoya, ushinzwe uburezi mu karere ka Kayunga, yavuze ko azigisha inzego z’ishingiro z’ishuri ku bijyanye n’aho leta ihagaze ku babyeyi batwite n’abonsa.


