Ubujura bwo gushikuza amasakoshi na za telefone bwari bumaze iminsi busa nk’ubwagabanyutse hari bamwe mu baturage bavuga ko bwongeye kwaduka mu Mujyi wa Kigali.
Abakora ubu bujura bivugwa ko ari insoresore n’abana bo mu muhanda bashikuza cyane cyane amatelefone n’amasakoshi y’abagore, bibwira ko bashobora gusangamo iby’agaciro.
Ngo hari nubwo bashikuza umugore cyangwa umukobwa isakoshi batasangamo amafaranga, bagakoresha ibyangombwa bye kugira ngo abahe amafaranga.
Bimwe mu bice byibasiwe cyane mu mujyi wa Kigali nk’uko tubikesha aba baturage birimo Gitega, Cyahafi, Gikondo, Kimihurura, Nyabugogo ndetse n’aho abamotari baparika imbere y’inyubako y’ubucuruzi iri rwagati mu mujyi wa Kigali ya CHIC werekeza muri gare yo mu mujyi ahazwi nka Downtown.
Bivugwa ko umuntu ava kuri moto izo nsoresore zamwiteguye, ku buryo zimushikuza zikirukanyira ahantu utabasha kuzikurikira, cyangwa se zigashikuza umuntu uri mu modoka yamanuye ikirahure cy’imodoka zigahita ziruka.
Avugana na Flash dukesha iyi nkuru, uwitwa Minani Alexandre wigeze gushikuzwa umwaka ushize ati “Natashye nabuze imodoka ngeze ku murenge wa Gitega mpura n’abasore 3 banshikuza telefone yanjye biruka berekeza kuri ruhurura, nshatse kubakurikira abantu bari hafi aho barambuza ngo bajyaga kunyica.”
Uwitwa Gasana Jacque we yagize ati ”Ejo bundi umusore duturanye i Gikondo yasohotse iwe, umuntu wari kuri moto ahita amushikuza telephone.”
Aba baturage bavuga ko hari ubwo izo nsoresore ziba zitwaje intwaro gakondo, ibintu bavuga ko inzego zishinzwe umutekano zigomba kugira icyo zibikoraho, kuko bishobora guteza imfu za hato na hato.
Iki kibazo Polisi y’u Rwanda ivuga ko cyagaragaye cyane umwaka ushize wa 2021, ikagerageza kugihashya bamwe bagatabwa muri yombi, ariko ngo igiye kurushaho gukaza umutekano mu bice byagaragayemo ubu bujura.
Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera ati “Icyo kibazo cyagaragaye umwaka ushize bamwe barafatwa barafungwa, ariko kugeza ubu twari tutarongera kumva ayo makuru…tugiye kubikurikirana.”

10 Responses
Kigali: Ubujura bwo gushikuza amasakoshi na telefone bwongeye kwaduka
Icyo kibazocyubujura natwe hano ikanombe mukagali ka Nonko mumurenge wa Nyarugunga ( ahitwa mukamenge) umwana wanjye wali uvuye mumugi,imoto yamuciyeho imupapuza agakapo na phone y’ali ilimo ntamafranga byose yabitwaye.plaque zamoto yazifashe Ubu twazijyanye kuli RIB

Ubujura mu mugi wa kigali burakabije no kugiti cyinyoni bireze rwose polisi igire. icyo ibikoraho peee

Rwose bajye babafunga kandi babagumushemo kuko banze gukoresha amaboko bakayakoresha biba

Ntabwo ar Kigali gusa no muntara bireze abajura Nishimura phone nibo gusa