nibigira.jpg

Perezida Kagame yakiriye intumwa za Ndayishimiye w’u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa 10 Mutarama 2022 yakiriye intumwa eshatu zoherejwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Izi ntumwa zirimo umuyobozi wungirije w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Laurentine Kanyana na Brig. Gen. Silas Pacifique Nsaguye uyoboye urwego rw’ubutasi ziyobowe na Minisitiri ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), urubyiruko, umuco na siporo, Ambasaderi Ezéchiel Nibigira.
nibigira.jpg

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta n’Umuyobozi Mukuru w’urwego rushinzwe ubutasi, Brig. Gen. Vincent Nyakarundi bafashije Umukuru w’Igihugu kwakira izi ntumwa.

Minisitiri Nibigira na bagenzi be bagejeje ku Mukuru w’Igihugu ubutumwa bwaturutse kuri Perezida Ndayishimiye, bagirana ibiganiro byerekeye ugukomeza umubano w’ibihugu byombi.

U Rwanda n’u Burundi bikomeje inzira yo kwiyunga nyuma y’imyaka irenga itandatu bidacana uwaka bitewe n’impamvu zirimo umutekano n’izishingiye kuri politiki, binyuze mu biganiro bihuza ababihagarariye birimo ibyahuje abayoboye inzego z’ubutasi na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga.

Hiyongeramo n’uruzinduko Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yagiriye mu Burundi tariki ya 1 Nyakanga 2021 ubwo yari ahagarariye Umukuru w’Igihugu mu birori by’isabukuru y’imyaka 59 u Burundi bwari bumaze bubonye ubwigenge.
ngirente.jpg

Inkuru y’uruzinduko rwa Dr Ngirente mu Burundi https://www.bwiza.com/?Minisitiri-w-Intebe-Edouard-Ngirente-ari-mu-Burundi-Amafoto

Uwo munsi, Perezida Ndayishimiye yashimiye Abanyarwanda n’Umukuru w’Igihugu, ashima intambwe yatewe, anatanga isezerano ry’uko hagiye kwandikwa igitabo gishya ku mubano w’ibihugu byombi.

Kugeza ubu, ibihugu byombi byemeza ko ibiganiro by’ubwiyunge bigenda neza, bityo umubano wabyo wongera kuba mwiza bidatinze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *