Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Mozambique kuri uyu wa Mbere byasinyanye amasezerano yo kwagura ubufatanye, mu rwego rwo gukomeza guhashya ibyihebe byugarije intara ya Cabo Delgado.
Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n’uw’iza Mozambique, Joaquim Rivas Mangrasse wasuye Icyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura.
Aya masezerano ari mu murongo wo kwagura ubufatanye ingabo z’ibihugu byombi zifitanye hagamijwe kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa biri kubera i Cabo Delgado, yasinywe nyuma y’umunsi umwe Ingabo z’ibihugu byombi zigiranye ibiganiro byibanze ku kibazo cy’umutekano muke uri muri iriya ntara.
Umugaba Mukuru w’ ingabo za Mozambique zirwanira ku butaka, Brigadier Chongo Vidigal, yabwiye itangazamakuru ko ibizakorwa byose bigamije guhangana n’imbogamizi ingabo z’ibihugu byombi zahuye na zo mu mezi atandatu ashize hatangijwe intambara ku mutwe w’iterabwoba wari warigaruriye Cabo Delgado.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, we yavuze ko amasezerano yasinywe azagura ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bya gisirikare mu nzego esheshatu, zirimo no gutoza Ingabo za Mozambique ndetse n’ibikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado bikongererwa imbaraga.
Muri Nyakanga 2021 nibwo u Rwanda rwohereje Ingabo z’Abapolisi barenga 1000 ku mu rwego rwo gutanga umusanzu mu rugamba rwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’ibyihebe bya Islamic State.
Izi ngabo zatanze umusanzu ukomeye mu kubohora ibice bitandukanye byari byarigaruriwe na ziriya nyeshyamba.


