Cyuma Hassan avuga ko afungiwe mu mwobo, nabi kurusha abahekuye igihugu

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonné wiyita Cyuma Hassan avuga ko muri gereza ya Nyarugenge afungiwe mu mwobo, nabi kurusha abantu bahekuye igihugu, bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Cyuma yabitangaje ubwo yajuririraga igifungo cy’imyaka 7n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu yakatiwe n’urukiko rukuru, nyuma yo kumuhamya ibyaha bine: gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira umwuga, kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’ubutegetsi n’icyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu.

Iki cyaha cyo gukoza isoni abayobozi cyajuririwe n’ababuranyi bombi (Cyuma n’Ubushinjacyaha), basaba ko gikurwamo kubera ko kitakiri mu mategeko y’u Rwanda kuva mu 2019.

Mu rukiko kuri uyu wa 10 Mutarama 2022, Cyuma usaba urukiko kumugira umwere yavuze ko abayeho nabi, afunzwe nabi, aho afungiwe mu mwobo atabasha kumva amajwi cyangwa ngo abone urumuri. Ngo aha hantu n’inyamaswa ntizahafungirwa.

Cyuma yavuze ko bitewe n’ububi bw’ahantu afungiwe, akatibasha kureba neza, ndetse ngo yanaharwariye umugongo, yimwa uburenganzira bwo kujya kwivuza.

Yavuze kandi ko yibaza icyo yaba yarakoreye igihugu ku buryo afungirwa ahantu habi, ha wenyine, kandi n’abahekuye igihugu barimo abafungiwe uruhare bagize muri jenoside yakorewe Abatutsi batahafungiwe.

Uyu munyamakuru yasabye Perezida w’iburanisha ko abacamanza bazamusura, bakagenzura, akareba ububi bw’ahantu afungiwe.

Keretse kumenyesha umucamanza ubuzima abayemo muri gereza, ubujurire bwe bwasubitswe, hashingiwe ku busabe bwe. Yasobanuye ko adafite imbaraga zo kuburana. Bwimuriwe kuri tariki ya 25 Mutarama 2022.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *