Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umugore wa Pasiteri Aloysisu Bugingo, Suzan Makula Nantaba, wari mu kiganiro kuri Salt Tv, abwira uwo bari kumwe mu kiganiro, ko ” Ari igicucu.” Muri iki kiganiro, Makula yabazwaga umubare w’abagabo baba baramukoreye ibintu bitangaje mu buzima, undi yahise arakara, abwira mugenzi ko ” Ari igicucu.” Makula yavuze ko uyu mugenzi we” Urambaza ibibazo by’ubugoryi.” Akimara kubazwa, Makula bigaragara koyahindutse mu maso, yateruye ati ” Umeze nka bamwe muri aba bagabo b’ibicucu bajya babaza abantu ngo hagati ya So ukubyara n’umugabo wawe umwiza ni nde? Uri igicucu.” Hibajijwe kuri iyio myitwarire y’umugore wa pasiteri Bugingo n’uburyo asanzwe afata abantu batandukanye mu buzima bwe. Biteganyijwe ko Makula na Bugingo bazitaba urukiko kuwa 21 Mutarama 2022 bitewe no gushyingiranwa binyuranyije n’amategeko. Ni ingingo itoroheye aba bombi muri iki gihe ku buryo na Bugingo ubwe ubivuzeho amwita ingurube cyangwa imbata.


