U Burusiya n’u Bushinwa byabujije Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano gushyigikira icyemezo cy’Umuryango w’Ubukungu w’Afurika y’Iburengerazuba, ECOWAS, cyo gufatira ibihano Mali, nyuma y’uko abayobozi b’ingabo zabo basabye kuguma ku butegetsi imyaka igera kuri itanu mbere yo gukora amatora.
Ku wa kabiri, inyandiko y’Akanama yateguwe n’u Bufaransa yemeza ibyo bihano yananiwe kwemezwa mu nama yakorewe mu muhezo, bituma abanyamuryango batatu b’akanama b’Abanyafurika, Kenya, Ghana na Gabon, bavugana n’abanyamakuru kugira ngo bashyigikire aho umuryango wa ECOWAS uhagaze nk’uko tubikesha Al Jazeera.
Ambasaderi wa Kenya muri Loni, Martin Kimani, yatangaje ko yababajwe no kuba akanama k’umutekano kadashobora kumvikana ku cyo yise itangazo “ryoroheje” rigenewe itangazamakuru kandi agaragaza ko ashyigikiye “ibihano ku bayobozi b’ingabo muri Mali kugira ngo habeho kwihutisha inzibacyuho ”.
Ku cyumweru, abayobozi b’Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba bahagaritse ibikorwa byinshi by’ubucuruzi n’inkunga y’amafaranga muri Mali, bafunga imipaka y’ubutaka n’ikirere “hamwe n’ibihugu bireba” maze bakora ibikorwa byo gutegura ingabo z’umuryango, bavuga ko “zigomba kuba ziteguye icyaba cyose. ”
Iki cyemezo kije nyuma y’ukwezi gushize, guverinoma y’agateganyo ya Mali isabye ko yaguma ku butegetsi imyaka igera kuri itanu mbere yo gukora amatora, mu gihe amahanga asaba ko yubahiriza amasezerano yo gukora amatora ku ya 27 Gashyantare uyu mwaka.
U Bufaransa, igihugu cyahoze gikoloniza igihugu cya Mali kikaba gifite na perezida uyoboye Ubumwe bw’ibihugu by’I Burayi, ndetse na Amerika, bashimangiye ko bashyigikiye ibihano bya ECOWAS.



2 Responses
U Burusiya n’u Bushinwa byabujije Akanama ka Loni gushyigikira ibihano bya ECOWAS kuri Mali
Nkubu koko uburusiya n’ubushinwa bugaragara he mu nkuru, uyu munyamakuru yandikanye ubunebwe bukabije
U Burusiya n’u Bushinwa byabujije Akanama ka Loni gushyigikira ibihano bya ECOWAS kuri Mali
Nkubu koko uburusiya n’ubushinwa bugaragara he mu nkuru, uyu munyamakuru yandikanye ubunebwe bukabije