Hirya no hino mu gihugu hari ubutaka bw’abaturage bwashyizwe mu mutungo wa leta mu buryo bw’agateganyo, bitewe n’uko abo bwanditseho batabwibarujeho, aho Ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka, cyatangaje ko ubutaka busaga miliyoni 1,300 bwabuze abo bwanditseho bituma bubarurwa mu mutungo wa leta mu buryo bw’agateganyo.
Bamwe mu baturage bo bavuga ko hari abatarabaruje ubutaka, kubera impamvu zitandukanye zirimo n’abari barahawe ingurane y’ubutaka bwa leta ntibahabwa ibyangombwa byabwo.
Abo byabayeho bamwe bagaragaza ko babuhawe n’ababyeyi bitaba Imana batabwandikishije, abandi igikorwa cyo kwandikisha ubutaka cyabaye bari mu mahanga, hakaba n’abari bafite ubutaka buhana imbibi n’ubwa leta mu gihe cyo gupima bukaba bwarapimwe nabi ndetse n’abo ubutaka bwabo bwubatsweho ibikorwa by’inyungu rusange leta ikabaha ubundi bw’ingurane ariko ntibahe ibyangombwa byabwo.
Tariki ya 31 Ukuboza 2020 ni wo wari umunsi ntarengwa Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka, cyari cyatanze ngo buri wese ufite ubutaka abe yabwandikishije nk’uko iyi nkuru ya RBA ivuga.
Mukamana Esperance, Umuyobozi mukuru w’iki kigo, avuga ko nyuma y’iyi tariki ubutaka butandikishijwe bwashyizwe mu mutungo wa leta mu buryo bw’agateganyo, ba nyirabwo hakaba hari ibyo basabwa kugira ngo bubandikweho.
Ku baturage babuze ibi byangombwa bisabwa harimo nko kuba abo baguze barabuze cyangwa ababubahaye, bisaba ko inkiko ari zo zibyemeza bakabona kubwandikwaho.
Mu mwaka wa 2009 kugera 2013 nibwo hatangiye igikorwa cyo kubarura ubutaka ndetse hanatangwa ibyangombwa bya burundu.
Habaruwe ubutaka miliyoni 11,576,996, ubutaka bwa Leta ni 841,257, naho ubutaka butandikishijwe bukajya mu mutungo wa leta mu buryo bw’agateganyo ni miliyoni 1,315,890.



2 Responses
Ubutaka busaga miliyoni hirya no hino mu gihugu ntibugira ababwanditseho
Abantu benshi ntibagira ibyangobwa kuko abo babuguze babuze cg bakaba Banga nkana kubafasha kubibashakira kuko baba baratanze umwirondoro wabwo
Ubutaka busaga miliyoni hirya no hino mu gihugu ntibugira ababwanditseho
Abantu benshi ntibagira ibyangobwa kuko abo babuguze babuze cg bakaba Banga nkana kubafasha kubibashakira kuko baba baratanze umwirondoro wabwo