Umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yatangaje ko umuntu wese wahutaza umuturage amusaba gukingirwa Covid-19 ku ngufu yakurikiranwa kubera ko kwikingiza bikiri ubushaka bitaraba itegeko.
Ibi Guverinoma y’u Rwanda irabitangaza mu gihe hari imiryango imwe n’imwe itari itegamiye kuri Leta, ikomeje kugaragaza ko mu bikorwa byo gukingira Covid-19, hagaragaramo guhohotera abaturage batarabyumva.
Abo baturage bamwe bavuga ko batifuza guhabwa urukingo rwa Covid-19, ndetse bamwe bakaba baranahunze igihugu ahanini bavuga ko batifuza gufata urukingo kubera ko batarabyumva neza kubera imyemerere.
Mudakikwa John uyobora umuryango ugamije guteza imbere igihugu kigendera ku mategeko CERURA avugana n’Ijwi rya Amerika, yavuze ko hari ingero bagiye babona zerekana ko mu bikorwa byo kwirinda Covid-19 no kuyikingira hari aho abaturage bahohoterwa.
Ati “ Baramutse banangiye icyo gihe birumvikana ikiba gikenewecyo gihe nuko hajyaho amategeko koko ategeka ko urugero gukingira bibaye itegeko. Icyo gihe umuturage inshingano yo kubahiriza ayo mategeko. Ariko mu gihe bitaraba itegeko ari ubushake icyo gihe ikiba kigomba gushyirwa imbere ni ukuganiriza abaturage..”
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, avuga ko nubwo u Rwanda rwashyize imbaraga mu gushakisha inkingo gukingira muri iki gihe bikorwa hifashishijwe ubukangurambaga.
Ati “ Niba hari urugo bageramo bagasanga hari abatarakingirwa urukingo rwa mbere cyangwa urwa kabiri, cyangwa se, ushobora gukingirwa urwa gatatu atarabikora, kangurira abantu kujya kwikingiza kuko inkingo zihari bishobora nabyo kumvikana nabi, abantu bakabivuga nabi bitewe n’imyumvire, bitewe n’imyemerere twarabibonye, twabonye abasezera ku kazi bamara kwikingiza bakongera bagasaba kugaruka, ibyo byose n’ukubyitondera. Kuba umuntu yagukangurira, ntibivuze ko agutegetse”
Yakomeje agira ati “ Ahubwo aho bizaba (gutegeka) bijye bimenyeshwa. Uwaba yarengereye abibazwe nibiba ngombwa akurikiranwe. Kandi ku rundi ruhande rumwe, niba hari umukozi ushinzwe…nk’umukangurambaga urengereye, ntibikitirirwe bose ahubwo bijye bimenyeshwa ababishinzwe ibyo bintu bikurikiranwe bishakirwe igisubizo”
Mu cyumweru gishize hakaba hari Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cy’u Burundi aho bivugwa ko bari barahungiye mu Ntara ya Kirundo kubera guhatirwa kwikingiza.
Alain Mukurarinda avuga ko aba kimwe n’abandi bakwiye gukomeza gusobanurirwa akamaro ko kwikingiza, babyanga burundu bakemera kwirengera ingaruka zabyo nko kuba batemererwa kwinjira nko muri bus, mu iduka, mu kiliziya n’ahandi hahurira abantu benshi.

18 Responses
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko uwahutaza umuturage amuhatira kwikingiza akwiye gukurikiranwa
Hhhhh.ndasetse.uziko narinziko cameleon zitaba abantu! Ubwose abirirwa bahigwa bukware ni inyamaswa? Bakingirwa kungufu Kandi nabi bitubahishihe ikiremwa muntu! ahubwo mwaretse kujijisha.simwe nutanga Ayo mabwiriza?

Imvugo siyo ngiro

NONESE ABIRIRWA BABUZA ABANTU KWINJIRA MUMABUS CG MURI ZA GARE ROUTIERE BABA BATUMWE NANDE?

Hahahahaa! Bavuze Mukuralinda nibuka ababyiniro bamuhaye ubwo yaburanaga mu manza zo kwa Rwigara: Mukurayiba! Umenya ukuri kwaramwihishe pe! Nonese yavuga ko atabonye aho bakingira umusaza hari umusilikari umuhagaza hejuru?

Hhhhhh harya ubwo abandikiwe amabaruwa abasezerera kukazi ka Letakuko batikingije baba bari kuzira iki?? Uku ni uguchallenginga abaturage musigeho rwose kubeshya kizira!

Ariko MUKU Ibyo avuga bihuriye n’ibiri gukorwa! Mwese Muzi ko har’ababyeyi narangiza Abana Amashuri Abanza Abana bafite imyaka Itanu (5) none mu Karere ka Rubavu bashyizeho Itegeko ko Nta Mwana Uzakora Examen ya Leta Atarikingije, mugihe bakingira Uwujuje Imyaka (12) none bagiye gukingira nab’imyaka11 Nyamara Abaturage ntibanze gahunda y’ikingira Ariko Leta Idashishyoje Har’abari kuyivangira

Yewe mukurarinda icecekere ibyuvuga urimo kubabwira ngo nimugire vuba gukubitwa kwambikwa amapingu kubohwa gukubitwa itaraba nukwicwa naho ibindi kereka niba guhohotera bitagizwe ninkoni guhigwa bukware kurazwa hanze gusenya inzugi gukura abantu munzu icyakora mwitangazamakuru turabibuga rwose