Ushobora kuba incuti y’Imana

Sangiza iyi nkuru

Yakobo 2:23
Ni cyo cyatumye ibyanditswe bisohora, byabindi bivuga ngo “Aburahamu yizeye lmana bimuhwanirizwa no gukiranuka” Yitwa incuti y’lmana*
kuba incuti y’lmana
Abantu benshi bavugako bakunda abandi ariko bagera mumagorwa, bakabura zancuti, zagenda zikabasigira ibikomere.
Ese koko hari incuti nyancuti??
-Maze gusoma irijambo nifuje ko twarisangira,
Haringingo 8 nifuje ko wamenya.
1.Waruziko lmana ishaka ko uba incuti yayo?
-Mbese, waba warigeze utecyereza ko ushobora kuba incuti y’Umuntu ukomeye kurusha abandi bose mwijuru no mu isi?
-Aburahamu, wabayeho kera, yiswe incuti y’lmana.
Yakobo 2:23
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
2.Waruziko kuba incuti y’lmana biruta kuba incuti y’umuntu uwo ari we wese?
-Imana ntizigera itenguha incuti zayo z’indahemuka.
Zaburi 18:26
3.Kuba incuti y’lmana biruta kugira ubutunzi.
Reka nguhe urugero rwibyo nabonye:
Iyo umuntu w’umucyire apfuye, amafaranga ye asigaranwa n’abandi.
Ariko kandi, abagirana ubu cuti n’lmana baba bafite ubutunzi badashobora kunyagwa n’umuntu numwe
Matayo 6:19
4.Kuba incuti y’lmana ni cyo kintu Cyiza kiruta ibindi byose bishobora ku kubaho
lmana izakwigisha uko wagira ibyishimo kandi ukumva umerewe neza.
Imana izakubatura kumyizerere myinshi y’ikinyoma no kubikorwa bishobora kuguteza akaga.
Imana izumva amasengesho yawe.
Imana izagufasha kugira amahoro yo mumutima n’icyizere.
Zaburi 71:5
Zaburi 73:28
Imana izakuramira mubihe byakaga
Zaburi 18:19
-Imana iguhishiye Impano yayo y’ubuzima bwiza.
Abaroma 6:23
5.Uko uzagenda wegera lmana, nina ko uzagenda ugirana imishyikirano ya bugufi n’incuti zayo
-Incuti z’lmana zizaba izawe nawe,zizakubera nkabavandimwe, zizishimira kukwigisha ibinjyanye nijambo ry’lmana.
6.Nubwo twaba incuti n’lmana nti twangana n’lmana
-Hari ukuri kwingenzi ugomba gusobanukirwa mugihe ushaka kuba incuti y’lmana.
Ubucuti uzagirana n’lmana subucuti burangwa hagati yabantu bangana.Imana ni yo muyobozi wacu ubikwiriye.Bityo rero, niba dushaka kuba incuti zayo, tugomba kuyitega amatwi no gukora ibyo itubwira.
-Ibyo bizatugirira akamaro igihe cyose.
Yesaya 48:18
7.Kugirango ube incuti y’lmana, ugomba kumenya ibihereranye nayo.
-Iyukunda umuntu umenya ibyo yanga nibyo akunda.
-Imana nayo ishaka ko umenya ibyo yanga ni byo ikunda.
-Ugomba kumenya inshuti zayo izarizo n’abanzi bayo.
Urugero:
Kugirango umenye umuntu bigusaba igihe runaka.
-Bibiriya ivugako ariby’ubwenge kuzigama igihe cyo kwiga ibihereranye n’lmana.
Abefeso 5:15
8.Incuti z’lmana zikora ibiyishimisha
-Tekereza ibihereranye n’incuti zawe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
-Nuzifata nabi kandi ugakora ibyo zanga, mbese zizakomeza kuba incuti zawe?? Oya rwose!!! .
-Ngana kumu sozo w’iyi nyigisho, nakwifurizaga kuba incuti n’lmana. ariko kandi niba ushaka kuba incuti y’lmana, ugomba gukora ibiyishimisha.waba ufite ibikomere watewe nincuti,nindi mpamvu? Watwandicyira kuri email irihasi tukagufasha.
Yohana 4:24
Iyi nyigisho izakomeza
Mugire mwiza
Bishop S.Papias
Umushumba mukuru DORMITION CHURCH
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *