Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yahaye imbabazi abantu 79, harimo abafite amazina ya Kinyarwanda, bari barahamijwe ibyaha bari bafungiye muri gereza zitandukanye mu gihugu.
Museveni yatanze imbabazi binyuze mu bubasha bwe nk’umukuru w’igihugu abisabwe na Komite ngishwanama ku mbabazi z’umukuru w’igihugu.
Perezida Museveni yavuze ko aba bahawe imbabazi hashingiwe ku bibazo by’ubuzima n’ubutabazi nk’uko yi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.
Mu bahawe imbabazi, harimo Umunyavenezuela witwa Rodriguez Fagundez Albelys Doralys wari ufunzwe kubera kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu.
Uyu yafatiwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe mu 2018 afite ibiyobyabwenge yari atwaye mu nda.
Udupaki 114 dupima ikilo 1,6 cy’ikiyobyabwenge kitavuzwe izina, twasanzwe mu gifu cye ubwo ibyuma byo ku kibuga cy’indege byamusuzumaga.
Urutonde rw’abahawe imbabazi kandi rugaragaraho n’abantu bafite amazina y’Ikinyarwanda nka Murokore, Gatete, Muhawenimana n’abandi.

4 Responses
Perezida Museveni yahaye imbabazi abantu hafi 80 barimo abafite amazina y’Ikinyarwanda
Turabyishimiye cyane