Igihugu cya Suede kigiye gukura ingabo zacyo ziri mu butumwa bw’ingabo zidasanzwe z’u Burayi mu karere Sahel kandi kizasuzuma uruhare rwacyo mu Ngabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Mali kubera abacanshuro b’Abarusiya bahabarizwa nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Ann Linde.
Muri Nzeri 2020, Ingabo zidasanzwe (Special Forces) za Suede zigera mu 150 zoherejwe mu butumwa bw’umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi bwiswe Task Force Takuba (TF Takuba), kugira ngo zifashe abashinzwe umutekano muri Mali.
Kohereza izi ngabo kandi byari bisobanuye gufasha u Bufaransa muri Operation Barkhane, ingamba zo gukemura ibibazo byo mu karere zifatwa nk’ingirakamaro ku Burayi nk’uko tubikesha africanmilitaryblog.
Suede iri kuva muri ubu butumwa bwombi nyuma y’uko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Ann Linde anenze abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Mali gushaka kugundira ubutegetsi no guha akazi abacanshuro b’Abarusiya.
Ku wa Gatanu ushize, Ann Linde yatangarije abanyamakuru ubwo yari mu nama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi mu burengerazuba bw’u Bufaransa, yagize ati: “Twamaze gufata umwanzuro ko uyu mwaka tuzava (mu) ngabo za Takuba.”
Avuga ku butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Mali yagize ati: “Ikibazo ni n’iki dukorana na Minusma.”
Muri Mata umwaka ushize, ingabo za Suede zavuze ko 3 mu bantu bazo ndetse n’abagize itsinda ry’ingabo zidasanzwe z’u Burayi muri Mali bakomerekejwe n’igisasu cyari ku muhanda mu burasirazuba bw’igihugu.
TF Takuba yashinzwe nyuma y’aho Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, afatiye icyemezo cyo kugabanya ingabo z’igihugu cye 5,000 muri Operation Barkhane mu karere ka Sahel.
Task Force Takuba yatangiye ibikorwa byayo bya mbere (IOC) ku ya 15 Nyakanga.
Takuba igizwe n’ibihugu bigera kuri 14 by’u Burayi, birimo u Bubiligi, Danemark, Estonia, u Buholandi, na Portugal byatanze ingabo zidasanzwe, ibikoresho n’ubufasha bwa tekinike mu gukorana n’ingabo z’akarere.


