Umutoza ukomoka muri Uganda Mike Mutebi, biravugwa ko ashobora gutoza ikipe ya AS Kigali mu gihe cya vuba, aho azasimbura Jimmy Mulisa umaze igihe gito atoza iyikipe y’umujyi wa Kigali.
Bikaba byitezwe ko mu minsi ya vuba atangira ishingano zo gutoza iyi kipe, aho ahita asimbura Jimmy Mulisa wari uri gutoza iyi kipe mu buryo bwa gateganyo, nyuma y’uko hari amakuru avuga ko yamaze kwandikira ubuyobozi bw’iyi kipe abumenyesha ko ashaka gutandukana nayo.
Mutebi si ubwa mbere avuzwe muri AS Kigali kuko na mbere yuko umutoza Eric Nshimiyimana wayitozaga yongera amasezerano byavugwaga ko hari ibiganiro hagati yuyu mutoza na AS Kigali, birangira Eric Nshimiyimana ariwe uhawe aka kazi.Uyu mutoza asanzwe azwi muri kano karere kuko yanatwaye igikombe cya CECAFA Kagame Cup yabereye mu Rwanda ubwo yatozaga KCCA FC yiwabo muri Uganda, anafasha iyi kipe kujya mu matsinda ya CAF Champions League.
AS Kigali kugeza ku munsi wa 12 wa shampiyona iri ku mwanya wa 4 n’amanota 20, mu gihe Kiyovu Sports ya mbere ifite amanota 25. Iyi kipe kandi imaze iminsi ivugwamo umwuka utari mwiza nkaho abakinnyi bayo baheruka guhagarikwa bazira imyitwarire mibi, barimo kapiteni w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzima, hakavugwa na bakinnyi bakomeje gushaka kuyivamo nka Kwizera Pierrot uvugwa ko yamaze kumvikana na Rayon Sports.


