Musanze: Hafashwe ingamba zo kurandura urumamfu mu ngano

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho akarere ka Musanze kabereye aka nyuma mu mihigo ya 2016, hafashwe ingamba zikarishye zo kurandura urumamfu mu ngano. Abagera kuri 20 bahise bagaragaza ko batagishoboye kujyana n’abandi bamesa kamwe baregura. Abakozi b’akarere byavuzwe na Minisitiri w’intebe ko biyobora, nabo hamaze kuvanwamo batanu, abandi icumi bamaze kwihanangirizwa ngo badakomeza gutobera ikipe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Musanze, Bagirishya Peter Claver, avuga ko ikipe y’abakozi b’akarere itakiri ya yindi yagawe na Minisitiri w’Intebe. Avuga ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ibiri bamaze kwegura, n’abandi b’utugari 18. Ati “ Ntibirukanwe, kuko amabaruwa asezera nibo bayiyandikiye, begura ku mpamvu zabo. Twirukanye abakozi batanu, tumaze kwihanangiriza icumi. Nta koroshya kugihari nka mbere ”. Bagirishya akomeza avuga ko abeguye bahisemo kwisezerera bamaze kubona ko ingamba zafashwe zo gukaza umurego.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ku birebena n’isuzuma ry’Imihigo ya 2016 yashyize akarere ka Musanze ku mwanya wa nyuma, Umunyamabanga nshingwabikorwa wako ntiyemera ko ari aka nyuma, ariko yemera ibyarivuyemo. Ati “ Ari twe dukora isuzuma ntitwakwishyira kuri uriya mwanya(ugayitse), ariko twemera ibivamo ”. Yongeraho ko bakajije ingamba, ati “ ubu n’uwo duhuriye ku isoko mu masaha y’akazi agira ubwoba, kandi iyo ngarutse hari igishyirwa muri dosiye ye ”.

Inyungu n’igihombo birihe? Amategeko ateganya iki?

Inzobere mu by’amategeko agenga umurimo, ivuga ko gusezera ku bushake n’impamvu bwite, biha umukozi kuba yakomeza kubona akazi muri Leta n’ahandi. Iyo yihaye gutsimbarara byamuviramo gufungwa cyangwa kwirukanwa burundu mu bakozi ba Leta nk’uko bijya bikorwa n’inama y’abaminisitiri ku bakozi bamwe.

Ingingo ya 78 ya Sitati rusange igenga abakozi ba Leta, ivuga ko “ ikosa ry’umukozi wa Leta rishobora gukurikiranwa mu kazi no mu nkiko ”. Abemera kwisezerera rero, baba bacitse iyi ngingo, kuko ntibaba bagikurikiranweho amakosa, n’uburyozwe bw’icyaha.

Leta nayo ibigiramo inyungu, kuko iyo umukozi yirukanwe yemererwa kujurira, nk’uko biteganywa mu ngingo ya 83 y’iyi sitati. Iyo ajuriye bagasanga yararenganijwe, ahabwa ibyo amategeko ateganya, kandi umukoresha atarabyiteguye.

Iyi mikorere kandi igaragaza ibihombo ku mpande zombi, kuko uwasabwe kwegura arengana akabyemera, ntaba akibasha kugana inkiko ngo arenganurwe, aba yanditse yegura ku mpamvu ze, nk’aho yemera amakosa cyangwa agaragaza ko akazi atakigashoboye.

Abaturage na Leta muri rusange barahomba kuko abegura bataryozwa ibyo bakoze, birimo kunyereza, kwigwizaho imitungo no kurya ruswa. Bityo umuco wo gukorera mu mucyo ukahadindirira. Abashya basimbura abeguye kandi ntibakura amasomo ku bababanjirije kuko biba byagizwe ubwiru, bityo nabo bakaba bayagwamo. Keretse byaba bikorwa mu muhezo.

Ubuhamya bwa bamwe mu bigeze kweguzwa, ni uko inzego zibagira inama yo kwegura ku bwabo ziba zifite ubushobozi bwo kugaragaza amakosa yabo, kandi ayo makosa akaba yavamo icyaha gihanirwa. Ibi bikaba byabaviramo gufungwa cyangwa, kugira ibyo bishyuzwa, cyangwa bagasibirwa mayira, ntihazagire aho babasha kubona akandi kazi. Undi ati “ tuba tumaze igihe dukorana neza, nta mpamvu yo guhangana ”. Gusa uwaba intwari yareka kwandika asezera, bakamwirukana akagana inzira y’amategeko, agasubizwa uburenganzira bwe. Aha yasubizwa mu kazi, agahabwa impozamarira n’umukoresha.

Akarere kahisemo inzira yo kwegera abaturage

Mu ngamba aka karere kafashe harimo guha baturage umwanya mu bibakorerwa, aho imigambi yose y’akarere ihera mu midugudu, akagari n’umurenge. Bagirishya avuga ko himakajwe gahunda ya siporo ya rusange, n’iya mu gitondo. Muri siporo yo kuwa gatanu naho, abakozi b’akarere bajya gukina n’amakipe y’imirenge(urugero Remera).

img_3083
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, Bagirishya Peter Claver/Ifoto:Bwiza.com

Gahunda ya Girinka, itegurirwa mu midugudu, abo abaturage bemeje bagatombora. Urutonde rw’abazemerewe uyu mwaka rumanitse ku karere, ku mirenge no ku tugari. Rugaragaza umwirondoro wose w’uzayihabwa(amazina, nimero y’irangamuntu, uwo bashakanye, icyiciro cy’ubudehe arimo, ….). Rusinywaho kandi n’abantu 6 banyuranye, barimo abari muri Nyobozi y’akarere n’abo mu nzego zishinzwe umutekano. Umunyamabanga nshingwabikorwa avuga ko ibi byimakaza gukorera mu mucyo. Ati “ Ubwo ubonyeho umuntu utemerewe inka aramuvuga, noneho hagakorwa igenzura mu mudugudu atuyemo ”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Inkubiri nk’iyi yabaye mu gihugu hose kuva Ukwakira 2016, ubu ikaba imaze gutwara abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bakabakaba 100 , n’abandi b’utugari bakubye abo hafi incuro ebyiri.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Karegeya Jean Baptiste

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *