Ikipe ya Rayon Sports yegukanye amanota atatu y’umunsi wa 13 wa shampiyona wasize APR FC ifashe umwanya wa mbere, nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego 2-0.
Rayon Sports yari yasuye Etincelles mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda.
Igitego bya ManassĂ© Mutatu wafunguye amazamu ku ishoti riremereye yarekuye ku munota wa 39 w’umukino n’icya Kevin Muhire cyo ku munota wa 90 w’umukino ni byo byafashije Rayon Sports gukura amanota atatu i Rubavu.
Ni Rayon Sports yagowe cyane n’abakinnyi barimo Ciza Mugabo Hussein wahoze ayikinira, nyuma y’uko myugariro Nizigiyimana Karim yari amaze kwerekwa ikarita itukura n’umusifuzi Rurisa Patience azira gukorera ikosa kuri Akayezu Jean Bosco.
Ciza ukomoka i Bujumbura i Burundi yaboneye Etincelles FC uburyo bubiri bukomeye imbere y’izamu rya Rayon Sports, gusa iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda irokorwa n’umunyezamu Kwizera Olivier wayikiniraga umukino wa mbere nyuma yo kuyigarukamo.
Igitutu Rayon Sports yari yashyizweho cyagabanutse ubwo myugariro w’iburyo, Bizimana Ipti Hadji yerekwaga ikarita itukura azira gukinira nabi ManassĂ©.
Umunsi wa 13 wa shampiyona wasize Rayon Sports ku mwanya wa kane n’amanota 23 inganya na AS Kigali yo yagiye gutsindira Bugesera FC i Nyamata ibitego 2-1.
Uyu munsi kandi wasize APR FC igifite imikino ibiri y’ibirarane ifashe by’agateganyo umwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 27, nyuma yo gutsinda Gorilla FC igitego 1-0.
Igitego rukumbi cyatsinzwe na League Byiringiro kuri Penaliti ni cyo cyafashije iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu gufata uriya mwanya wari umaze igihe ufitwe na Kiyovu Sports.
APR FC kuri ubu irarusha inota rimwe Kiyovu Sports yaguye miswi na Etoile de l’Est 0-0, mu gihe Etincelles FC yagumanye umwanya wa nyuma n’amanota umunani.



2 Responses
Rayon Sports yakuye amanota atatu i Rubavu, APR FC yambura Kiyovu Sports umwanya wa mbere
Birimobiraza tuzatsinda
Rayon Sports yakuye amanota atatu i Rubavu, APR FC yambura Kiyovu Sports umwanya wa mbere
Birimobiraza tuzatsinda