Umutoza mushya wa AS Kigali yavuze ko ibyo Haruna Niyonzima yakoze ari ‘ubugoryi’

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Uganda Mike Mutebi uheruka guhabwa inshingano zo gutoza ikipe ya AS Kigali, yatangaje ko kuba Haruna Niyonzima yarasohotse mu mwiherero wayo nta ruhushya yabiherewe ari ‘igikorwa cy’ubugory’ kitagombaga kwihanganirwa.

Ku wa Mbere tariki ya 17 Mutarama ni bwo AS Kigali yahagaritse Haruna Niyonzima usanzwe ari Kapiteni wayo ibyumweru bibiri, azira gusiba imyitozo yo ku Cyumweru gishize atamenyesheje abatoza.

Umutoza mushya wa AS Kigali, Mike Mutebi ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo ikipe ye yakoze yitegura APR FC, yavuze ko kuva yaza atarabonana na Haruna, gusa ashimangira ko yari akwiye guhanwa kuko imyitwarire yagaragaje idakwiriye umuntu nka Kapiteni.

Ati: “Ntabwo turahura ariko yagombaga guhagarikwa kubera ko byari ubugoryi kuva mu mwiherero. Kapiteni yakagombye kuba intangarugero, kandi yari ahari rimwe na rimwe, ntabwo duhangayikishijwe no kuba azaba adahari.”

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Mutebi wahoze atoza KCCA y’iwabo atoza umukino we wa mbere, mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona AS Kigali ihuriramo na APR FC imaze imikino 48 idatsindwa.

Uyu mutoza yabwiye itangazamakuru ko bishoboka ko amateka yahinduka, AS Kigali ikaba ikipe ya mbere ikuyeho agahigo iriya kipe y’Ingabo z’igihugu imaze imyaka irenga ibiri yarashizeho.

Cyakora cyo uretse Haruna Niyonzima uri mu bihano, uyu mutoza araza kuba adafite kandi Rugwiro HervĂ© kubera ikarita itukura yabonye ku mukino wa Bugesera FC, gusa araza kuba yagaruye Niyonzima Olivier ‘Seif’ wari umaze iminsi afite imvune.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *