Umusirikare wo mu barinda Museveni wari ufungiye mu Rwanda yarekuwe ku itegeko rya Perezida Kagame
Umusirikare wo mu mutwe udasanzwe ushinzwe kurinda Perezida Yoweri Museveni wa Uganda (SFC) wari ufungiye mu Rwanda, yarekuwe kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’ubusabe Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagejeje kuri Perezida Paul Kagame. Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Museveni ndetse akanaba Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yari yagiriye uruzinduko rw’imunsi umwe […]
Umwe hagati ya Sadio ManĂ© na Mohamed Salah ntabwo azakina Igikombe cy’Isi
Tombola y’uburyo amakipe azahura mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar muri uyu mwaka, yasize Sadio ManĂ© na Mohamed Salah bombi bakinira Liverpool yo mu Bwongereza bagomba kwishakamo umwe utazakina ririya rushanwa. Iyi tombola yabaye kuri uyu wa Gatandatu hagati y’ibihugu 10 byayoboye amatsinda y’ijonjora rya kabiri, yayobowe na El-Hadji […]
Pasiteri yavuze impamvu itangaje ituma asuzuma ibitsina by’abakobwa mbere yo gushyingirwa
Umupasiteri witwa Sunday Chinedu wo muri Nigeria, yavuze impamvu yafashwe nk’itangaje ituma apimira imbere y’iteraniro ibitsina by’abakobwa basengera mu rusengero rwe mbere y’uko bashyingirwa, asobanura ko agamije kureba ko bazabyarana n’abagabo babo. Pasiteri Chinedu yavuze ko ibyo akora bifite akamaro kuko bizafasha aba bakobwa gufata icyemezo ku rushako rwabo. Yagize ati ” Ibi bituma abakobwa […]
Gen Muhoozi yashimiye Perezida Kagame, avuga ko yizeye ko umubano w’u Rwanda na Uganda uzagaruka vuba
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yashimiye Perezida Paul Kagame wamwakiriye mu buryo budasanzwe we n’intumwa yari ayoboye, avuga ko yizeye ko mu gihe cya vuba umubano w’u Rwanda na Uganda uzasubira mu buryo. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda, agirana […]
Hari abashoferi bijujutira ibura rya interineti ku modoka zifite ‘Speed Governor’
Bamwe mu bashoferi batwara imodoka zashyizwemo utwuma tugabanya umuvuduko tuzwi nka Speed Governor, bavuga ko bahangayikishijwe n’uko iyo bageze ahantu ihuzanzira zidahari, Polisi ivuga ko barengeje umuvuduko abandi bakabwirwa ko bacomokoye izo Speed Governor. Ibi ngo bituma bacibwa amande y’ibihumbi 200 Frw, ibintu bavuga ko bikomeje kubagiraho ingaruka zikomeye. Ni mu masaha ya mu gitondo […]
Gen Muhoozi yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda nyuma yo kugirana na P. Kagame ‘ibiganiro bitanga icyizere’

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yasoje uruzinduko rw’umunsi umwe yagiriraga hano mu Rwanda. Mu kanya kashize ni bwo yageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe aherekejwe n’abarimo Brig Gen Willy Rwagasana na Col Ronald Rwivanga, mbere yo kurira indege yerekeza iwabo muri Uganda. Mu gitondo cyo kuri […]
Uganda: Minisitiri w’Intebe yirukanishije umunyamakuru wa UBC washyize hanze amashusho amusebya
Umunyamakuru Ivan Kaahwa w’ikigo Uganda Broadcasting Corporation (UBC), yirukanwe ku itegeko rya Minisitiri w’Intebe, Robinah Nabbanja, nyuma yo y’amashusho ye amusebya yashyize ku karubanda. Amakuru avuga ko mbere y’uko uriya munyamakuru yirukanwa Minisitiri w’Intebe Nabbanja yari yateye itsinda ry’abanyamakuru bose ba Televiziyo ya UBC bari kumwe na we ubwo ayo mashusho yafatwaga ababwira ko ari […]
Perezida Kagame yakiriye Gen Muhoozi, umuhungu wa Museveni (Amafoto)

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba uri mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe hano mu Rwanda; mbere yo kugirana ibiganiro. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Gen Muhoozi unasanzwe ari mfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni ndetse akanaba umujyanama we wihariye […]
Nta mukinnyi uruta ikipe kuri Old Trafford Traford-Rangnick abwira Cristiano
Ubwo ikipe ya Manchester United yakinaga na Brentford, ku munota wa 71, umutoza wagateganyo wa Manchester United Ralf Rangnick yafashe umwanzuro wo gusimbuza Cristiano Ronaldo, maze uyu mugabo agaragaza ko atishimiye icyi cyemezo cy’umutoza we, gusa Rangnick yashyigikiye icyemezo yafashe ngo kuko nta mu kinnyi uruta ikipe kuri Old Trafford ye ivuguruye. Nubwo Cristiano atishimiye […]
Pasiteri Bugingo yahamijwe ibyaha by’ubuharike n’urukiko

Pasiteri washinze akanayobora itorero ryitwa House of Prayer Ministries, Aloysius Bugingo, yahamijwe n’urukiko rw’ibanze rwa Entebbe, ari byo ubuharike, gushaka undi mugore kandi abizi neza ko ari umugabo w’undi muntu. Urukiko rwemeje ko rwakiriye amakuru ko kuwa 7 Ukuboza 2021, Bugingo yerekeje ahitwa Katabi muri Kawuku mu Karere ka Wakiso, agakora umuhango wo mu muco […]
Muhanga: Uwafungiwe jenoside imyaka 15 yishe anize umugore we amuryoza Frw ibihumbi 14
Umugabo wo mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga wari warahamijwe ibyaha bya Jenoside agakatirwa gufungwa imyaka 15 agafungurwa arangije igihano, ubu akurikiranyweho kwica anize umugore we amuhoye ibihumbi 14 Frw. Ukekwa akaba yari yarafungiwe icyaha cya Jenoside kuva mu mwaka wa 1994 kugeza mu wa 2009, akaba yari yararangije igihano cy’imyaka 15 yari […]
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yamaze kugera i Kigali (Amafoto)

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, ari i Kigali hano mu Rwanda aho yageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu. Gen Muhoozi usanzwe ari imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali atwawe n’indege ya Uganda Airlines, yakirwa n’abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda […]
Arnold Schwarzenegger ‘Komando’ yakoze impanuka y’imodoka
Umunyamerika Arnold Schwarzenegger wamamaye muri sinema nka Komando, yakoze impanuka y’imodoka ubwo yari mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California. Iyi mpanuka yabaye ubwo imodoka enye zagonganaga ku mugoroba w’ejo. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana imodoka yo mu bwoko bwa SUV iri mu zakoze impanuka iri hejuru y’izindi ebyiri, mu masangano y’ahitwa […]
Umutoza mushya wa AS Kigali yavuze ko ibyo Haruna Niyonzima yakoze ari ‘ubugoryi’
Umunya-Uganda Mike Mutebi uheruka guhabwa inshingano zo gutoza ikipe ya AS Kigali, yatangaje ko kuba Haruna Niyonzima yarasohotse mu mwiherero wayo nta ruhushya yabiherewe ari ‘igikorwa cy’ubugory’ kitagombaga kwihanganirwa. Ku wa Mbere tariki ya 17 Mutarama ni bwo AS Kigali yahagaritse Haruna Niyonzima usanzwe ari Kapiteni wayo ibyumweru bibiri, azira gusiba imyitozo yo ku Cyumweru […]
Perezida Filipe Nyusi yongeye gusura Ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado (Amafoto)

Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, ejo ku wa Gatanu yongeye gusura Ingabo z’u Rwanda n’abapolisi barwo bari mu bikorwa byo guhashya ibyihebe mu turere twa Palma na Afungi ho mu ntara ya Cabo Delgado. Perezida Nyusi ubwo yasuraga izi ngabo yakiriwe n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma ya Mozambique, barimo Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige […]
NUDOR: “Ni iki cyabuza umuntu ufite ubumuga gushyingirwa?”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) asanga ugushyingirwa k’umuntu ufite ubumuga atari ikintu kidasanzwe ku buryo bibaye byaba ingingo y’inkuru itangazwa mu bitangazamakuru bitandukanye cyangwa icuruzwa ku mbuga nkoranyambaga. Akaba ahera aho yamagana abantu bakoresha abafite ubumuga bwo mu mutwe ku mbuga nkoranyambaga mu nyungu zabo bwite. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu […]
Miss Ingabire Grâce ari mu bakobwa 57 basezerewe muri Miss World 2021
Nyampinga w’u Rwanda Ingabire Grâce wari uruhagarariye mu irushanwa rya Miss World 2021, ari mu bakobwa 57 bamaze gusezererwa muri iri rushanwa ryo ku rwego rw’Isi. Mu Ugushyingo umwaka ushize ni bwo uyu mukobwa yahagurutse i Kigali yerekeza muri Puerto Rico, aho yari yitabiriye Miss World yabaga ku nshuro yayo ya 70. Cyakora cyo bijyanye […]