img_20220122_083712.jpg

Perezida Filipe Nyusi yongeye gusura Ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, ejo ku wa Gatanu yongeye gusura Ingabo z’u Rwanda n’abapolisi barwo bari mu bikorwa byo guhashya ibyihebe mu turere twa Palma na Afungi ho mu ntara ya Cabo Delgado.

Perezida Nyusi ubwo yasuraga izi ngabo yakiriwe n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma ya Mozambique, barimo Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Taliabo Atuando cyo kimwe n’umuyobozi w’akarere ka Palma, João Buchil.

Mu bakiriye Perezida Nyusi kandi harimo umunyamabanga uhoraho w’akarere ka Palma, Zefa Alberto, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Mozambique, Bernardino Raphael, Brig Gen Rui Jorge Mandofa ukuriye Task Force y’ingabo ziri muri Palma ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Perezida Nyusi yabonaniye n’abahagarariye Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Mozambique (FADM) mu mijyi ya Palma na Afungi, azishimira ku bw’akazi gakomeye zakoze mu kurwanya iterabwoba.

Perezida Nyusi kandi yasabye izi ngabo gukaza ibikorwa bya gisirikare aho ziri hose.

Yashimagije izi ngabo kubera urwego rw’ubufatanye no gukorera hamwe zimaze kugeraho mu kurwanya ibyihebe, azisaba kwimakaza umwuka wo gukomeza kujya mbere mu rwego rwo kubitsinda burundu.

Perezida Filipe Nyusi yaherukaga gusura Ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado mu mpera z’ukwezi gushize ubwo yasuraga iziri mu karere ka ka Mueda.

Mbere y’aho muri Nzeri ari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, Perezida Filipe Nyusi na bwo yari yasuye Ingabo z’u Rwanda bazishimira akazi gakomeye zikomeje gukora kuva zagera muri Mozambique.

img_20220122_083712.jpg

img_20220122_083722.jpg

img_20220122_083717.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *