Umwe hagati ya Sadio Mané na Mohamed Salah ntabwo azakina Igikombe cy’Isi

Sangiza iyi nkuru

Tombola y’uburyo amakipe azahura mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar muri uyu mwaka, yasize Sadio Mané na Mohamed Salah bombi bakinira Liverpool yo mu Bwongereza bagomba kwishakamo umwe utazakina ririya rushanwa.

Iyi tombola yabaye kuri uyu wa Gatandatu hagati y’ibihugu 10 byayoboye amatsinda y’ijonjora rya kabiri, yayobowe na El-Hadji Diouf ari kumwe na Emmanuel Adebayor.

Umwe hagati ya Mané na Salah ntabwo azakina Igikombe cy’Isi, bitewe n’uko ibihugu bya Sénégal na Misiri byatomboranye, kandi kimwe muri byo kikaba kigomba gusezererwa.

Iyi Tombora kandi yasize Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite akazi katoroshye ko gusezerera Maroc kugira ngo isubire mu Gikombe cy’Isi iherukamo mu 1974.

Undi mukino utegerejwe ni uzahuza Algérie na Cameroun nyuma y’uko aba Barabu bitwaye nabi mu Gikombe cya Afurika bagasezererwa batarenze amatsinda.

Nigeria iri mu makipe akomeje kwerekana ko akomeye mu Gikombe cya Afurika yo yatomboye Ghana itarahiriwe n’intangiriro z’uyu mwaka ubwo na yo yasezererwaga itarenze amatsinda y’Igikombe cya Afurika, mu gihe Mali na Tunisie byari mu Itsinda rimwe ry’Igikombe cya Afurika, byongeye gutomborana mu rugendo rugana mu Gikombe cy’Isi kizaba hagati ya tariki ya 21 Ugushyingo n’iya 18 Ukuboza 2022.

Imikino ibanza n’iyo kwishyura y’iri jonjora ry’amakipe yo muri Afurika izaba hagati ya tariki ya 24 n’iya 29 Werurwe 2022 uyu mwaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *