img_20220122_134300.jpg

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yamaze kugera i Kigali (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, ari i Kigali hano mu Rwanda aho yageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Gen Muhoozi usanzwe ari imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali atwawe n’indege ya Uganda Airlines, yakirwa n’abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda barimo Brig Gen Willy Rwagasana uyobora umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu ndetse n’Umuvugizi wa RDF, Col Ronald Rwivanga.

Mu bamwakiriye kandi harimo Madamu Anne Katusiime usanzwe ari ChargĂ©e d’affaires muri Ambasade ya Uganda i Kigali.

Byitezwe ko ajya kujyanwa ku Kacyiru aho ahurira na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, baganire ku byakorwa mu gusubiza mu buryo umubano w’u Rwanda na Uganda.

Amakuru y’uko Gen Muhoozi ashobora gutumwa na se Museveni kuri Perezida Kagame yatangiye gucicikana ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatanu.

Muhoozi usanzwe ari n’umujyanama wihariye wa se ku bikorwa byihariye, ari hano i Kigali mu gihe yaherukaga kunyuza ubutumwa ku rubuga rwe rwa Twitter yita Perezida Kagame se wabo, ndetse aboneraho no kwihanangiriza bamwe mu banya-Uganda bamurwanya.

Ati: “Afande Kagame ni data wacu. Abamurwanya bararwanya umuryango wanjye. Bose bakwiye kwitonda.”

Biteganyijwe ko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba azava i Kigali ejo ku Cyumweru.

Uyu mugabo yagiriye uruzinduko hano mu Rwanda, mu gihe umubano w’igihugu cye n’u Rwanda umaze imyaka ikabakaba ine utifashe neza.

Muri 2017 ni bwo ibihugu byombi byashwanye kubera ibirego kimwe cyagiye gishyira ku kindi.

U Rwanda rushinja Uganda gufasha imitwe yitwaje intwaro igamije kuruhungabanyiriza umutekano, irangangajwe imbere n’uwa RNC wa Gen Kayumba Nyamwasa.

Ruyishinja kandi guta muri yombi no gufunga mu buryo butemewe n’amategeko Abanyarwanda baba ku butaka bwayo mbere yo gukorerwa iyicarubozo, bashinjwa kuba intasi n’Urwego rwa kiriya gihugu rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI).

Uganda ku rundi ruhande ishinja u Rwanda gukorera ibikorwa by’ubutasi ku butaka bwayo, kurema udutsiko tugamije guhungabanya Guverinoma ya Perezida Yoweri Museveni, gutera inkunga amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwayo ndetse no gufasha umutwe wa ADF ukunze kuvugwa mu bikorwa bihungabanya umutekano wa kiriya gihugu.

Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi watumye u Rwanda rufunga imipaka yarwo na Uganda, mu rwego rwo kwirinda ko Abanyarwanda bakomeza kujya muri Uganda bagahurirayo n’ibibazo.

U Rwanda na Uganda kuva muri 2019 byagiye bigirana ibiganiro bigamije gusubiza ibintu mu buryo ku buhuza bwa Perezida Joao Lourenço wa Angola na Félix Tshisekedi wa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gusa kugeza ubu nta kiragerwaho.

Ibiganiro biheruka guhuza impande zombi ni ibyabaye muri Gashyantare 2020 byabereye ku mupaka wa Gatuna, mu nama yitabiriwe na ba Perezida Paul Kagame, Yoweri Museveni, Tshisekedi na Lourenço.

Nyuma y’igihe ibi biganiro byarasubitswe, amakuru avuga ko abayobozi mu nzego zo hejuru ku ruhande rwa Uganda n’u Rwanda batangiye kuvugana uko byasubukurwa, mu rwego rwo “guca intege amakimbirane ariho” yagira “ingaruka mbi ku mpande zombi.”

Amakuru avuga ko Gen Muhoozi uri i Kigali yifuza gukuraho iherezo ku hahise h’u Rwanda na Uganda hadashimishije, agatangiza urugendo rushya rw’ejo hazaza hashimishije h’ibihugu byombi.

Bivugwa ko “Muhoozi ashaka gutera intambwe ikomeye mu kugarura umubano w’ibihugu byombi wacitse”, ndetse ngo hitezwe kugaragara ingufu ze muri uru rugamba.

Amakuru kandi avuga ko na Perezida Museveni na we ashyigikiye ko inzitizi zatumye biriya biganiro bihagarara zivaho, ndetse akaba yifuza ko amakimbirane amaze igihe kirekire afitanye n’u Rwanda yarangira.

Biteganyijwe ko mu gihe cya vuba Uganda n’u Rwanda bizashyiraho abagomba gushyikirana kugira ngo basubukure ibiganiro bigamije gusubiza mu buryo umubano wabyo umaze imyaka ine warasenyutse.

img_20220122_134253.jpg

img_20220122_134300.jpg

img_20220122_134009.jpg

img_20220122_134305.jpg

img_20220122_140142.jpg

img_20220122_140147.jpg

img_20220122_140120.jpg

img_20220122_140138.jpg

Amafoto: Uganda HC

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yamaze kugera i Kigali (Amafoto)
    Bwiza ni ukuri turabemera muri abanyamakuru b’umwuga. Nsomye iyi nkuru yanyu nsanga ntanakimwe kiburamo nyamara iyi nkuru hari ikindi gitangazamakuru ntavuze izina cyari cyayanditse ariko wasomaga ukaburamo inkuru pe! Mukomereze aho muri abantu babagabo turabakunda cyane.

  2. Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yamaze kugera i Kigali (Amafoto)
    Bwiza ni ukuri turabemera muri abanyamakuru b’umwuga. Nsomye iyi nkuru yanyu nsanga ntanakimwe kiburamo nyamara iyi nkuru hari ikindi gitangazamakuru ntavuze izina cyari cyayanditse ariko wasomaga ukaburamo inkuru pe! Mukomereze aho muri abantu babagabo turabakunda cyane.

  3. Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yamaze kugera i Kigali (Amafoto)
    Bakomerezaho nyine baganire havemo umwanzuro mwiza imipaka yongere Ibe nyabagendwa byaba bishimishimishije

  4. Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yamaze kugera i Kigali (Amafoto)
    Bakomerezaho nyine baganire havemo umwanzuro mwiza imipaka yongere Ibe nyabagendwa byaba bishimishimishije

  5. Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yamaze kugera i Kigali (Amafoto)
    Byadushimisha twongeye kombona imipaka Ari nyabagendwa

  6. Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yamaze kugera i Kigali (Amafoto)
    Byadushimisha twongeye kombona imipaka Ari nyabagendwa

  7. Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yamaze kugera i Kigali (Amafoto)
    U Rwanda na Uganda ni abavandimwe,kandi abavandimwe ntakijya kibasha kubatandukanya. Abasenga dukomeze dusenge kuko amahoro arakenewe,ni nayo mwitangirizwa.

    Muhoozi, nakomeze umurongo yatangiye ibiri ku mutima bikomeze bisesekare inyuma.
    Shalom

  8. Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yamaze kugera i Kigali (Amafoto)
    U Rwanda na Uganda ni abavandimwe,kandi abavandimwe ntakijya kibasha kubatandukanya. Abasenga dukomeze dusenge kuko amahoro arakenewe,ni nayo mwitangirizwa.

    Muhoozi, nakomeze umurongo yatangiye ibiri ku mutima bikomeze bisesekare inyuma.
    Shalom

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *