Pasiteri washinze akanayobora itorero ryitwa House of Prayer Ministries, Aloysius Bugingo, yahamijwe n’urukiko rw’ibanze rwa Entebbe, ari byo ubuharike, gushaka undi mugore kandi abizi neza ko ari umugabo w’undi muntu. Urukiko rwemeje ko rwakiriye amakuru ko kuwa 7 Ukuboza 2021, Bugingo yerekeje ahitwa Katabi muri Kawuku mu Karere ka Wakiso, agakora umuhango wo mu muco gakondo wo gushyingiranwa na Suzan Makula Nantaba. Ibi ngo bivuguruza ugushyingirwa yagiranye na Teddy Naluswa Bugingo nk’uko biteganywa mu itegeko rigenga ugushyingirwa 251 muri Uganda mu ngingo yaryo ya 50. Umucamanza wari uyoboye iburanisha, Stella Okwong Paculal, yavuze ko Suzan Makula Nantaba ahamwa n’icyaha cyo gushakana n’undi muntu ufite umugore abizi neza, bihabanye n’ingingo ya 42 igenga amategeko agenga ishyingirwa Pasiteri Bugingo na Nantaba bahakanye ibi birego. Ibi ntibyatumye ariko umucamanza Okwong, adategeka ko aba bombi bishyura amashilingi ya Uganda miliyoni eshatu, bakaburana bidegembya. Umucamanza ati ” Urukiko rutegetse ko abaregwa baha amahoro abatangabuhamya b’ubushinjacyaha, bugakora iperereza. Impande zombi zisabwa kubahiriza amategeko, zikirinda kugira icyo zitangaza ku kirego kikiri mu rukiko igihe zigeze hanze.” Ubushinjacyaha (DPP) nibwo buri kurega Bugingo mu gihe Male Mabirizi Kiwabuka, umunyamategeko wari wareze Bugingo yigijweyo, ni ibintu atakunze gusa nta kindi yari kubikoraho. Hari abavuga ko Mabirizi yaba yari ari gukora nk’agakingirizo ka Pasiteri Teddy Naluswa Bugingo. Ubushinjacyaha bwavuze ko butarekera iki kirego Mabirizi kuko kiri gukemurwa mu nyungu za rubanda. Umucamanza Okwong yavuze ko urubanza ruzakomeza kuwa 18 Gashyantare 2022. Ni nyuma y’aho umushinjacyaha, Timothy Amerit, asabye umwanya uhagije ngo ashake ibimenyetso bihagije ndetse asoze iperereza kuri iki kirego. Rurageretse hagati ya Bugingo n’umugore we Bugingo kuva mu 2019. Ubuhuza burimo aba-bishops bwaranze ndetse n’abarimo, Ellen. C Kagina bwaranze, ubundi ikibazo giharirwa inkiko. Uyu mugabo yatse gatanya umugore arabyanga, bituma agera aho ashaka kubana n’undi mugore, ingingo yamukururiye kujyanwa mu nkiko. Bugingo yakunze kuvuga ko umugore wa yamusuzuguraga bityo atakibasha kubana na we. Yigeze guhishura ko bapfuye kutamenya guteka amagi ari bimwe mu byatumye yikundira umwe mu bakozi be muri komapnyi, Salt Company Group, Suzan Makula Nantaba.

Aloysius Bugingo n’umugore we wa kabiri, Suzan Makula Nantaba mu rukiko Entebbe/Daily Monitor


