Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yasoje uruzinduko rw’umunsi umwe yagiriraga hano mu Rwanda.
Mu kanya kashize ni bwo yageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe aherekejwe n’abarimo Brig Gen Willy Rwagasana na Col Ronald Rwivanga, mbere yo kurira indege yerekeza iwabo muri Uganda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo uyu musirikare unasanzwe ari umujyanama mukuru wa se mu bikorwa byihariye yari yageze i Kigali, mbere yo kwakirwa muri Village Urugwiro na Perezida wa Repububulika, Paul Kagame bagiranye ibiganiro.
Ibiganiro byabo byibanze ku mubano w’u Rwanda na Uganda umaze imyaka ikabakaba ine warangiritse.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri Twitter byavuze ko ” Perezida Kagame na Lt General Muhoozi Kainerugaba bagiranye ibiganiro byiza kandi bitanga icyizere ku bibazo u Rwanda rwagaragaje, n’icyakorwa kugira ngo umubano hagati y’u Rwanda na Uganda wongere ugaruke.”
Mu busanzwe mu mpamvu u Rwanda rutanga zatumye umubano warwo na Uganda uzamba harimo kuba ifasha imitwe yitwaje intwaro igamije kuruhungabanyiriza umutekano, irangangajwe imbere n’uwa RNC wa Gen Kayumba Nyamwasa.
Harimo kandi guta muri yombi no gufunga mu buryo butemewe n’amategeko Abanyarwanda baba ku butaka bwayo mbere yo gukorerwa iyicarubozo, bashinjwa kuba intasi n’Urwego rwa kiriya gihugu rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI).
U Rwanda rwifuza ko ibi byahagarara ndetse ibirindiro by’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Uganda bigasenywa.
Amakuru avuga ko Gen Muhoozi yifuza gukuraho iherezo ku hahise h’u Rwanda na Uganda hadashimishije, agatangiza urugendo rushya rw’ejo hazaza hashimishije h’ibihugu byombi.
Bivugwa ko “Muhoozi ashaka gutera intambwe ikomeye mu kugarura umubano w’ibihugu byombi wacitse”, ndetse ngo hitezwe kugaragara ingufu ze muri uru rugamba.
Amakuru kandi avuga ko na Perezida Museveni na we ashyigikiye ko inzitizi zatumye biriya biganiro bihagarara zivaho, ndetse akaba yifuza ko amakimbirane amaze igihe kirekire afitanye n’u Rwanda yarangira.
Biteganyijwe ko mu gihe cya vuba Uganda n’u Rwanda bizashyiraho abagomba gushyikirana kugira ngo basubukure ibiganiro bigamije kuzahura umubano wabyo umaze imyaka ine warasenyutse.

6 Responses
Gen Muhoozi yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda nyuma yo kugirana na P. Kagame ‘ibiganiro bitanga icyizere’
Kiki yanze kurara!!!?
Gen Muhoozi yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda nyuma yo kugirana na P. Kagame ‘ibiganiro bitanga icyizere’
Ntamugabo urara mugasozi.

turashimira umukuru w igihugu kubiganiro byiza yagiranye na muhozi.
Gen Muhoozi yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda nyuma yo kugirana na P. Kagame ‘ibiganiro bitanga icyizere’
turashimira umukuru w igihugu kubiganiro byiza yagiranye na muhozi.