Nta mukinnyi uruta ikipe kuri Old Trafford Traford-Rangnick abwira Cristiano

Sangiza iyi nkuru

Ubwo ikipe ya Manchester United yakinaga na Brentford, ku munota wa 71, umutoza wagateganyo wa Manchester United Ralf Rangnick yafashe umwanzuro wo gusimbuza Cristiano Ronaldo, maze uyu mugabo agaragaza ko atishimiye icyi cyemezo cy’umutoza we, gusa Rangnick yashyigikiye icyemezo yafashe ngo kuko nta mu kinnyi uruta ikipe kuri Old Trafford ye ivuguruye.

Nubwo Cristiano atishimiye gusimbuzwa, uyu mutoza we asanga icyemezo yafashe cyari gikwiye, ubwo yasimburwaga na Marcus Rashford akabasha gutsinda, dore ko umukino warangiye batsinze Brentford 3-1, ati” Ikipe ni ingenzi cyane kurusha uwari we wese, Cristiano,Edinson Cavan, Bruno Fernandes cyangwa undi mukinnyi wari we wese, nukureba igifitiye ikipe akamaro”.

“Ntabwo nigeze mbyitaho cyangwa se nite ko ataranyorohera, gusa yanyeretse amarangamutima ko atishimiye ko asimbujwe, ntabwo namurenganya, ariko undi mutoza wese niko yari kubigenza, ntabwo byakagombye kuba amaranagamutima cyane imbere ya Camera. “

“Yarambajije kuberiki njyewe atabaye undi mukinnyi muri bato?” igisubizo cyaje nyuma y’iminota itanu, ubwo umwe mubakinnyi bato yaramaze gutsinda igitego cya gatatu. wenda Cristiano nawe yashoboraga gutsinda kino gitego, kwari ugufata umwanzuro mwiza mu gihe cya nyacyo.”

Ubwo Cristiano yari amaze gusimbuzwa kuri uyu wa gatatu Manchester United ikina na Brentford yagaragaye arakaye, gusa umutoza we Rangnick aza kumwegera bagaragara bari kuvugana. Kugeza ubu Manchester United ntabwo ihagaze neza kuko muri shampiyona iri ku mwanya 7 n’amanota 35, mu gihe Manchester City ari iyambere n’amanota 56.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nta mukinnyi uruta ikipe kuri Old Trafford Traford-Rangnick abwira Cristiano
    Twese tugiye dufata ibyemezo nkibyuwo… Twagera kuntego.ndumugabo,ndumutegetsi,ndumukire…… Ashwi

  2. Nta mukinnyi uruta ikipe kuri Old Trafford Traford-Rangnick abwira Cristiano
    Twese tugiye dufata ibyemezo nkibyuwo… Twagera kuntego.ndumugabo,ndumutegetsi,ndumukire…… Ashwi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *