Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba uri mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe hano mu Rwanda; mbere yo kugirana ibiganiro.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Gen Muhoozi unasanzwe ari mfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni ndetse akanaba umujyanama we wihariye ku bikorwa byihariye yageze i Kigali, yakirwa n’abarimo Brig Gen Willy Rwagasana uyobora umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu ndetse n’Umuvugizi wa RDF, Col Ronald Rwivanga.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri Twitter byavuze ko ibiganiro bya Perezida Kagame na Gen Muhoozi biri bwibande ku mubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe utifashe neza.
Perezidansi y’u Rwanda yagize iti: Kuri iki gicamunsi Perezida Kagame yakiriye Gen Muhoozi Kainerugaba, umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ku bikorwa byihariye n’Umugaba w’Ingabo z’iki gihugu zirwanira ku butaka aho bari guhura ngo baganire ku mubano w’u Rwanda na Uganda.”
Amakuru y’uko Gen Muhoozi ashobora gutumwa na se Museveni kuri Perezida Kagame yatangiye gucicikana ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatanu. Ni nyuma y’iminsi mike Perezida Museveni nanone atumye kuri Kagame Amb. Adonia Ayebale.
Muhoozi yabonanye na Perezida Kagame mu gihe yaherukaga kunyuza ubutumwa ku rubuga rwe rwa Twitter amwita se wabo, ndetse aboneraho no kwihanangiriza bamwe mu banya-Uganda bamurwanya.
Ati: “Afande Kagame ni data wacu. Abamurwanya bararwanya umuryango wanjye. Bose bakwiye kwitonda.”
Biteganyijwe ko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba azava i Kigali ejo ku Cyumweru.
Uyu mugabo yagiriye uruzinduko hano mu Rwanda, mu gihe umubano w’igihugu cye n’u Rwanda umaze imyaka ikabakaba ine utifashe neza.
Muri 2017 ni bwo ibihugu byombi byashwanye kubera ibirego kimwe cyagiye gishyira ku kindi.
U Rwanda rushinja Uganda gufasha imitwe yitwaje intwaro igamije kuruhungabanyiriza umutekano, irangangajwe imbere n’uwa RNC wa Gen Kayumba Nyamwasa.
Ruyishinja kandi guta muri yombi no gufunga mu buryo butemewe n’amategeko Abanyarwanda baba ku butaka bwayo mbere yo gukorerwa iyicarubozo, bashinjwa kuba intasi n’Urwego rwa kiriya gihugu rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI).
Uganda yo ishinja u Rwanda gukorera ibikorwa by’ubutasi ku butaka bwayo, kurema udutsiko tugamije guhungabanya Guverinoma ya Perezida Yoweri Museveni, gutera inkunga amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwayo ndetse no gufasha umutwe wa ADF ukunze kuvugwa mu bikorwa bihungabanya umutekano wa kiriya gihugu.
Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi watumye u Rwanda rufunga imipaka yarwo na Uganda, mu rwego rwo kwirinda ko Abanyarwanda bakomeza kujya muri Uganda bagahurirayo n’ibibazo.
U Rwanda na Uganda kuva muri 2019 byagiye bigirana ibiganiro bigamije gusubiza ibintu mu buryo ku buhuza bwa Perezida Joao Lourenço wa Angola na Félix Tshisekedi wa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gusa kugeza ubu nta kiragerwaho.
Ibiganiro biheruka guhuza impande zombi ni ibyabaye muri Gashyantare 2020 byabereye ku mupaka wa Gatuna, mu nama yitabiriwe na ba Perezida Paul Kagame, Yoweri Museveni, Tshisekedi na Lourenço.
Nyuma y’igihe ibi biganiro byarasubitswe, amakuru avuga ko abayobozi mu nzego zo hejuru ku ruhande rwa Uganda n’u Rwanda batangiye kuvugana uko byasubukurwa, mu rwego rwo “guca intege amakimbirane ariho” yagira “ingaruka mbi ku mpande zombi.”
Amakuru avuga ko Gen Muhoozi uri i Kigali yifuza gukuraho iherezo ku hahise h’u Rwanda na Uganda hadashimishije, agatangiza urugendo rushya rw’ejo hazaza hashimishije h’ibihugu byombi.
Bivugwa ko “Muhoozi ashaka gutera intambwe ikomeye mu kugarura umubano w’ibihugu byombi wacitse”, ndetse ngo hitezwe kugaragara ingufu ze muri uru rugamba.
Amakuru kandi avuga ko na Perezida Museveni na we ashyigikiye ko inzitizi zatumye biriya biganiro bihagarara zivaho, ndetse akaba yifuza ko amakimbirane amaze igihe kirekire afitanye n’u Rwanda yarangira.
Biteganyijwe ko mu gihe cya vuba Uganda n’u Rwanda bizashyiraho abagomba gushyikirana kugira ngo basubukure ibiganiro bigamije gusubiza mu buryo umubano wabyo umaze imyaka ine warasenyutse.

6 Responses
Perezida Kagame yakiriye Gen Muhoozi, umuhungu wa Museveni (Amafoto)
Nukuri iki nigitangaza. Abasenga dukomeze dusengere amahoro agaruke.

Nyamara Makolo yarabivuze ku mugaragaro: kwohereza intumwa ntacyo bikemura. Ibihugu byombi byerekane ibikorwa. Kandi n’ubwo dukomeza kuvuga ngo ibintu biroroshye, bizasubira ku murongo vuba, njye mbona bigoye kubyemeza mu gihe nyirabayazana itavugwaho nkuko perezida wacu yabivuze. Sindumva aho Uganda yemera ko RNC itazongera gukorera ku butaka bwayo – niba ihakorera! Ariko kandi Urwanda ntirwirukanye Moustafa ushyigikire ADF, inyeshyamba zayogoje akarere. Nkeka aribyo bibazo by’ingutu n’ubwo hari utundi duto tubishamikiyeho. Gusa ntitukbagirwe ubwo Museveni yabwiraga Habyarimana i Butare muri za 1988 ko ntawatera Urwanda aturutse mu Bugande!

Umubano w’ibihugu vyompi nutere uja imbere, ku neza ya EAC
Perezida Kagame yakiriye Gen Muhoozi, umuhungu wa Museveni (Amafoto)
Umubano w’ibihugu vyompi nutere uja imbere, ku neza ya EAC