Uganda: Minisitiri w’Intebe yirukanishije umunyamakuru wa UBC washyize hanze amashusho amusebya

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Ivan Kaahwa w’ikigo Uganda Broadcasting Corporation (UBC), yirukanwe ku itegeko rya Minisitiri w’Intebe, Robinah Nabbanja, nyuma yo y’amashusho ye amusebya yashyize ku karubanda.

Amakuru avuga ko mbere y’uko uriya munyamakuru yirukanwa Minisitiri w’Intebe Nabbanja yari yateye itsinda ry’abanyamakuru bose ba Televiziyo ya UBC bari kumwe na we ubwo ayo mashusho yafatwaga ababwira ko ari bubajyane mu butabera.

Kaahwa ukekwaho gushyira ariya mashusho ku mbuga nkoranyambaga mbere y’uko asakara, yahagaritswe azira icyiswe “gusebya/kwandangaza” Minisitiri w’Intebe.

Muri aya mashusho yasakaye cyane kuri Twitter, Hon Robinah Nabbanja agaragara aganiriza itangazamakuru ku ngamba Leta ya Uganda ifite zo guhangana n’ikibazo cy’ibura rya lisansi cyugarije kiriya gihugu.

Yumvikana asobanura uko yahaye amabwiriza Minisitiri ushinzwe ingufu muri Uganda, Hon Ruth Nankabirwa zo “gutegeka Komisiyo ishinzwe ingufu gukora iperereza…” mbere yo guceceka.

Minisitiri w’Intebe wa Uganda nyuma yumvikana agira ati: “neby’okwogera bimbuze [Mbuze n’icyo navuga]”, mbere yo gusunduka mu ntebe yari yicayemo aseka.

Agace gato k’aya mashusho gakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga abantu bayatangaho ibitekerezo bitandukanye, aho abenshi bavuga ko Nabbanja yacecetse nyuma y’uko Icyongereza cyari kimukamanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *