Mu muhango wo guhemba umukkinnyi w’umwaka nk’igihembo cyahoze ari icya Ballon d’or ku mukinnyi wahize abandi ku mugabane w’u Burayi, umukinnyi Christiano Ronaldo yagaragaye bwa mbere ari kumwe n’umukunzi we Georgina Rodriguez ndetse amwerekana mu ruhame.
Byari ibyishimo bidasanzwe ku mukinnyi wa Real Madrid C Ronaldo n’inshuti ze ndetse n’umuryango ubwo yahigaga ku nshuro ya kabiri umukinnyi wabiciye bigacika mu gutwara bene ibi bihembo Lionnel Messi bari banahanganye muri iri rushanwa nk’uko bisanzwe bigenda buri mwaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umukinnyi C onaldo yagaragaje ibyishimo bidasanzwe byo kwakira igihembo kigenwa na Fedaration mpuzamahanga y’umupira w’amaguru FIFA, uyu mwaka ikaba yatwawe n’uyu mukinnyi nawe wakunze kuvugwa cyane mu mikinire idasanzwe mu makipe atandukanye yagiye akinamo.
Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya 5, umwaka ushize igihembo kikaba cyari cyegukanywe na Lionnel Messie ukinira Argentine ndetse akaba yari amaze no kubigira akamenyero.
Ibitangazamakuru bitandukanye hirya no hino ku isi byatangaje ko mu mateka y’uyu mukinnyi ari ubwa mbere ahingutse mu ruhame ari kumwe n’umukunzi we Georgina Rodriguez bamaranye igihe kitari gito ariko mu ibanga.
Iki gokorwa cyo kwerekana umukunzi we ndetse n’umuhungu we kiri mu byabanjirije umuhango wo gutanga igihembwo ku mukinnyi w’umwaka, akaba yanahaga abakunzi be icyizere ko yiteguye gutsinda Lionnel Messi.



[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uretse aba bakinnyi ndetse n’abayobozi batandukanye, abafana, abakunze ndetse n’abandi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango bo babifashe nk’ibidasanzwe kuko byasaga ni kumurika imideri bitewe n’uburyo bari bambaye bigaragara koko ko bakereye ibirori byongeye abenshi bakaba banatunguranye kuko batari bakunze kugaragara bari kumwe n’abakunzi babo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


