Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yashimiye Perezida Paul Kagame wamwakiriye mu buryo budasanzwe we n’intumwa yari ayoboye, avuga ko yizeye ko mu gihe cya vuba umubano w’u Rwanda na Uganda uzasubira mu buryo.
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda, agirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Ibiganiro byabo bombi byibanze ku mubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe warazambye.
Uyu muhungu wa Perezida Yoweri Museveni abinyujije kuri Twitter ye, yavuze ko yagiranye na Perezida Kagame ibiganiro byiza kandi byimbitse ku byakorwa mu kuvugurura umubano w’u Rwanda na Uganda.
Yashimiye Perezida Kagame kubera uko we n’intumwa yari ayoboye bakiriwe, avuga ko yizeye ko mu gihe cya vuba umubano uzasubira mu buryo.
Ati: “Ndashimira Perezida Paul Kagame ku bw’uburyo budasanzwe intumwa zanjye nanjye twakiriwemo i Kigali. Twagiranye ibiganiro byiza cyane kandi byimbitse byerekeye uko twavugurura umubano wacu twembi.”
“Mfite icyizere cy’uko binyuze mu buyobozi bwa ba Perezida bombi tuzashobora kugarura vuba umubano mwiza wacu w’amateka.”
Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter na yo yemeje ko “Perezida Kagame na Lt General Muhoozi Kainerugaba bagiranye ibiganiro byiza kandi bitanga icyizere ku bibazo u Rwanda rwagaragaje, n’icyakorwa kugira ngo umubano hagati y’u Rwanda na Uganda wongere ugaruke.”
Mu mpamvu u Rwanda rutanga zatumye umubano warwo na Uganda uzamba harimo kuba ifasha imitwe yitwaje intwaro igamije kuruhungabanyiriza umutekano, irangangajwe imbere n’uwa RNC wa Gen Kayumba Nyamwasa.
Harimo kandi guta muri yombi no gufunga mu buryo butemewe n’amategeko Abanyarwanda baba ku butaka bwayo mbere yo gukorerwa iyicarubozo, bashinjwa kuba intasi n’Urwego rwa kiriya gihugu rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI).
U Rwanda rwifuza ko ibi byose byahagarara ndetse ibirindiro by’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Uganda nka RNC na RUD-Urunana bigasenywa.
Amakuru avuga ko Gen Muhoozi yifuza gukuraho iherezo ku hahise h’u Rwanda na Uganda hadashimishije, agatangiza urugendo rushya rw’ejo hazaza hashimishije h’ibihugu byombi.
Bivugwa ko “Muhoozi ashaka gutera intambwe ikomeye mu kugarura umubano w’ibihugu byombi wacitse”, ndetse ngo hitezwe kugaragara ingufu ze muri uru rugamba.
Amakuru kandi avuga ko na Perezida Museveni na we ashyigikiye ko inzitizi zatumye biriya biganiro bihagarara zivaho, ndetse akaba yifuza ko amakimbirane amaze igihe kirekire afitanye n’u Rwanda yarangira.
Biteganyijwe ko mu gihe cya vuba Uganda n’u Rwanda bizashyiraho abagomba gushyikirana kugira ngo basubukure ibiganiro bigamije kuzahura umubano wabyo umaze imyaka ine warasenyutse.


