Umusirikare wo mu mutwe udasanzwe ushinzwe kurinda Perezida Yoweri Museveni wa Uganda (SFC) wari ufungiye mu Rwanda, yarekuwe kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’ubusabe Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagejeje kuri Perezida Paul Kagame.
Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Museveni ndetse akanaba Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yari yagiriye uruzinduko rw’imunsi umwe hano mu Rwanda.
Ni uruzinduko rwasize agiranye ‘ibiganiro bishimishije kandi byimbitse’ ku bikenewe ngo umubano w’u Rwanda na Uganda wongere kuzahurwa nk’uko yabitangaje kuri Twitter.
Gen Muhoozi yagiriye uruzinduko i Kigali, mu gihe mu kwezi gushize Igisirikare cya Uganda cyari cyatangaje ko hari umusirikare wacyo washimuswe n’Ingabo z’u Rwanda zikamujyana ahantu hatazwi.
Uwavugwaga ni ufite ipeti rya Private witwa Ronald Arinda wari umaze igihe gito arangije amahugurwa amutegurira kwinjira muri SFC.
Inzego z’ubuyobozi mu karere ka Kabale zavuze ko yashimuswe tariki 29 Ugushyingo, ubwo yari ahitwa Omukiyovu hafi n’umupaka w’u Rwanda na Uganda.
Uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF), Brig Flavia Byekwaso, na we yemeje aya makuru, avuga ko Arinda “yafashwe n’abakora mu nzego z’umutekano b’u Rwanda ubwo yari mu kabari.”
Inzego z’ubuyobozi muri Kabale zo zavugaga ko uriya musirikare yashimuswe nyuma yo kubanza kugwa mu bishuko.
Umuyobozi muri kariya karere yagize ati: “Bamubwiye ko bafite inka bagurisha, ubwo bavuganaga abashinzwe umutekano bo mu Rwanda bahise bahagera baramushimuta. Ntabwo tuzi impamvu yabyo kandi dufite impungenege ku buzima bwe.”
Nyuma y’amezi hafi abiri uyu musirikare ari mu Rwanda, Gen Muhoozi yatahanye na we nyuma yo gusaba Perezida Kagame ko yamumuha.
Cyakora cyo bitandukanye n’ibyavugwaga ko Arinda yaba yarashimuswe, Gen Muhoozi yavuze ko yafatiwe mu Rwanda nyuma yo kuza muri shuguri ze nta ruhushya afite.
Kuri Twitter yagize ati: “Ndongera gushimira Perezida Paul Kagame ku bwo guha icyubahiro ubusabe bwanjye bwo kurekura umusirikare wacu wa SFC, Private Ronald Arinda, waje ku ruhande rw’u Rwanda mu bucuruzi bwe bwite adafite uruhushya.”
“Kuri uyu mugoroba nagarukanye na we muri Uganda. Ubucuti bw’ibihugu byombi [u Rwanda na Uganda] nibusagambe.”
Gen Muhoozi wishimiye uko yakiriwe i Kigali, yavuze ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame bitanga icyizere cyuko mu gihe cya vuba umubano w’u Rwanda na Uganda uzagaruka mu buryo.

6 Responses
Umusirikare wo mu barinda Museveni wari ufungiye mu Rwanda yarekuwe ku itegeko rya Perezida Kagame
NATWE NKABATURA RWANDA TWISHIMIYE UMUBANO WIBIHUGU BYOMBI YENDA IMIPAKA YAFUNGURWA.

Nukuri nibyiza turishimye nimukomerezeho kandi turabizeye nk’intwari za EAc

Yuganda nurwanda amara
Sonamwe ntamuntu watandukanya abavandimwe Muhozi Kanerugaba nibyiza ugutekerezaneza ukujyai igari naganira numubyeyi wigihugu burimuntu wuvise iyinkuru yishimyerwose umumyeyi atange imbabazi abantu basurane nkambere