Igisirikare cya Ethiopia kiritegura kwinjira muri Mekelle kigakuraho TPLF burundu

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Ethiopia kirateganya kwinjira mu murwa mukuru wa Tigray, Mekelle, no kurangiza inyeshyamba zose zo muri iyi ntara, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru mu gisirikare mu ijoro ryo ku wa Gatanu, mu gihe hakomeje kongerwa ingufu za diplomasi mu guhagarika amakimbirane mu majyaruguru y’igihugu.

Iki gihugu cyo mu ihembe rya Afurika kimaze umwaka urenga cyugarijwe n’intambara, hagati y’ingabo za leta n’imitwe izishyigikiye ndetse n’inyeshyamba za Tigray People’s Liberation Front (TPLF) n’abo bafatanyije.

Muri iki cyumweru dusoza, abadipolomate babiri bakomeye bo muri Amerika berekeje i Addis Abeba kugira ngo bagerageze gushishikariza guhagarika imirwano, bagerageza gushingira ku bimenyetso by’agateganyo by’imibanire hagati y’impande zihanganye, harimo no kurekura imfungwa za politiki.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru gifitanye isano na leta, Fana, cyatangaje ko umuyobozi mukuru wungirije w’ingabo za Ethiopia (EDF), Gen. Abebaw Tadesse, yavuze ko igihugu kitazagira amahoro kugeza igihe TPLF ikuweho.

Ati: “Tigray iri muri Etiyopiya kandi nta mbaraga zizatubuza kuhinjira. Tuzinjira kandi tuzakuraho umwanzi. Ntabwo hagomba kubaho urujijo kuri ibi.”

“Abaturage ba Etiyopiya ntibakagombye gutekereza ko byarangiye, bitarangiye. Icy’ingenzi hano nuko twahagaze kuko tugomba kwitegura. Uyu mwanzi aracyahari, kandi agomba kuvaho rwose. Nta mishyikirano tuzagiranana bo. ”

Umuvugizi wa TPLF, Getachew Reda, ntabwo yashoboye kuboneka kugira ngo agire icyo avuga ku magambo y’umuyobozi w’ingabo nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Ethiopia, Legesse Tulu, n’Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed, Billene Seyoum, ntibahise basubiza icyifuzo cyo kugira icyo bavuga.

TPLF ivuga ko Abiy yifuza guhagarika gahunda ya guverinoma ishingiye ku moko mu gihe Abiy avuga ko TPLF ishonje gusubirana ubutegetsi yahoranye.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *