Umuririmbyikazi wo mu gihugu cya Uganda Sharon aravugwaho amakuru kuba ashaka gutandukana n’umugabo we basanganywe agakorana ubukwe n’umugabo usanzwe ufite umugore, uwo mugabo akaba afite inkomoko yo mu Rwanda ariko akaba aba muri Uganda.
Uyu muririmbyi wari unafitanye umushinga w’ubukwe vuba na Ronnie Mulindwa yatangaje ko bwahagaze ndetse akaba ari mu rukundo n’undi mugabo w’umunyarwanda yirinze gutangariza amazina uretse kuba bakunze kumwita Karl.
Ibitangazamakuru byo muri Uganda bivuga ko uyu Karl w’umunyarwanda asanzwe yubatse ndetse akaba afite abana 2 mu Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihe cyashize, nibwo uyu mugabo yagizwe manager n’uyu muririmbyi wo muri Uganda ngo amufashe kuzamura impano ye yasaga n’igiye kuzima bagatangira no gukundana ubwo.
Kugeza ubu, ngo biragoye kubona uyu muririmbyi aho ari hose atari kumwe na Karl haba mu tubari no mu bindi birori bitandukanye muri Uganda.
Mu kiganiro kigufi uyu muririmbyi Sharon aherutse kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko adashaka gukomeza kugaragara ari kumwe na Ronnie Mulindwa wari usanzwe ari umukunzi we. Gusa ntiyagaragaje impamvu nyamukuru yatumye amwihakana bigeze aho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu rukundo rwa Sharon na Ronnie, rwaranzwe no gushaka kumurya imitungo aho n’ibiganiro bagiranaga ahanini byagendaga bigaruka ku kuba yarahoraga asaba uwo musore ibintu bihenze birimo imodoka, inzu n’ibindi.
Ronnie Mulindwa ni umwe mu bashinze itsinda Obssessions mu mwaka wa 2009, itsinda ryamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Jangu n’izindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


