Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri, yatangije inama ya 11 y’Ihuriro ry’abayozi b’Ingabo zirwanira mu kirere ku mugabane wa Afurika riri kubera i Kigali.
Ni inama yatangiye kubera i Kigali kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Mutarama, ikazarangira ku wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022.
Iyi nama yateguwe n’u Rwanda ku bifatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe izamara ibera muri Kigali Convention Center izigira hamwe ubufatanye mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu muri Afurika.
Perezida Kagame ubwo yatangizaga iyi nama, yagaragaje ko ubwikorezi bwo mu kirere ari ingenzi cyane mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Yavuze ko kuba ibihugu bya Afurika byinshi bitarabasha kubaka ubushobozi bw’igisirikare cyabyo kirwanira mu kirere kugira ngo kibashe gukora ubu bwikorezi ari inzitizi ku mutekano.
Yavuze ko “Ibyinshi mu bibazo biri kugaragara muri Afurika mu bijyanye n’umutekano byambukiranya ibihugu, ku bw’ibyo nta gihugu na kimwe gifite ubushobozi bwo guhangana na byo cyonyine.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko mu gihe ibihugu byose bitarabasha kugira ubu bushobozi, icyaba igisubizo ari ugufatanya.
Ati: “Tugomba gushyira imbere ubufatanye, inyungu zo gukorera hamwe zirigaragaza. Ubufatanye bwihuse bwafasha igisirikare kirwanira mu kirere muri Afurika kugera ku ndege nziza zafasha mu bwikorezi bw’abantu n’ibikoresho. Icya kabiri ubufatanye bwafasha mu gutuma habaho amahirwe y’imyitozo yihariye y’abatwara indege, abazikoramo.”
Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye bubayeho byagira uruhare mu kuvugurura ibikorwaremezo byifashishwa mu bikorwa by’ubwikorezi bwo mu kirere, birimo ibikoreshwa mu kugenzura indege n’ibikoresho by’itumanaho ku bari mu ndege no ku butaka.
Inama ya 11 y’Ihuriro ry’abayobozi b’Ingabo zirwanira mu kirere, yitabiriwe n’ababarirwa mu 160, baturutse mu bihugu bibarirwa muri 30 bigize Ihuriro ry’Imitwe y’Ingabo zirwanira mu kirere muri Afurika rishyira mu bikorwa inshingano zaryo ku bufatanye n’igisirikare cya Amerika kirwanira mu kirere ku rwego rw’u Burayi na Afurika (USAFE-AFAFRICA).


