Museveni yakoze izindi mpinduka mu gisirikare zasize hari uwari Private yagize Major

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda usanzwe ari n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, yakoze impinduka zitandukanye mu gisirikare cye zasize hari umusirikare wari ku rwego rwa Private yahaye ipeti rya Major.

Mu mpinduka zabaye ku munsi w’ejo harimo kuba Maj Gen Abel Kandiho wari ukuriye Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare CMI yarambuwe Izi nshingano, zigahabwa Maj Gen James Birungi.

Gen Kandiho yoherejwe mu butumwa bwihariye muri Sudani y’Epfo mugenzi we Birungi yari amaze umwaka akora.

Mu zindi mpinduka zabaye ni uko Maj Gen Godfrey Tumusiime Katsigazi yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Uganda, asimbuye Maj Gen Paul Lokech wapfuye urupfu rutunguranye muri Kanama umwaka ushize.

Perezida Museveni kandi yazamuye mu ntera Private Tom Magambo wakoraga mu rwego rwa Uganda rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO) amugira Major, mbere yo kumugira Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Iperereza ku byaha (CIID).

Maj Magambo yasimbuye kuri uyu mwanya AIGP Grace Akullo wari umaze igihe ayobora ruriya rwego.

Brig Gen Isoke Henry we yasimbuye Col Edith Nakalema wagiye ku masomo nk’Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe kurwanya ruswa mu biro bya Perezida Yoweri Museveni.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *