Koroherezwa Ubushinjacyaha bwasabiye Sankara kwateje impaka mu rukiko

Sangiza iyi nkuru

Koroherezwa igihano Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabiye Nsabimana Callixte (Major Sankara) wabaye Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN kwateje impaka mu Rukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa 26 Mutarama 2022.

Sankara muri Nzeri 2021 yakatiwe n’Urukiko Rukuru igifungo cy’imyaka 20 ubwo rwari rumaze kumuhamya ibyaha birimo: kuba mu mutwe w’iterabwoba; gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba; guhakana no gupfobya Jenoside, guhabwa ku bw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha impapuro n’inyandiko zitangwa n’inzego zabigenewe.

Urukiko rwamworohereje igihano ku mpamvu y’inyoroshyacyaha nk’uko rwari rwabisabwe n’Ubushinjacyaha, kuko kuva Sankara yagezwe mu rukiko bwa mbere, yemeraga ibyaha aregwa.

Rwanamuhanaguyeho ibyaha bindi birimo: kurema umutwe w’ingabo utemewe; kugirana umubano na leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara; gutanga, kwakira no gushishikariza abantu kwakira ibikomoka ku iterabwoba; iterabwoba ku nyungu za politiki; kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba no gukwirakwiza amakuru atari yo bigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.

Gusa Ubushinjacyaha bwarajuriye buvuga ko Sankara yoroherejwe cyane, bumusabira gukatirwa igifungo cy’imyaka 25. Uregwa na we yavuze ko atoroherejwe bihagije, asaba ko igihano cye cyagabanywa kugeza ku gito gushoboka.

Icyo babivugaho

Umushinjacyaha avuga ko Urukiko Rukuru rugabanyiriza Sankara ibihano kugeza ku myaka 20 y’igifungo, rutigeze rwubahiriza ingingo ya 60 y’Itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, isobanura ibishingirwaho iyo urukiko rushatse kugabanya ibihano.

Ati: “Hari impamvu zishobora kugabanya ububi bw’icyaha, ibihano bikaba bishobora kugabanywa nk’uko byavuzwe. Itegeko riduha aho batagomba kurenza, igihano cya burundu ntikijye munsi y’imyaka 25, igihano kimara igihe kizwi nacyo kigomba kugabanywa ariko ntikijye munsi y’igihano gito ntarengwa giteganyijwe n’itegeko.”

Me Rugeyo Jean wunganira Sankara yagize ati: “Mbere na mbere Ubushinjacyaha ni bwo bwasabye urukiko ko rugabanyiriza Sankara ibihano, Sankara na we, aza kwemeranya n’ubushinjacyaha kubera impamvu twasobanuye haruguru. Urukiko rubisuzumye, rusanga izo mpamvu n’ubusabe bw’impande zombi bufite ishingiro ndetse Sankara akavuga ati ‘kubera ziriya mpamvu zasobanuwe haruguru, twemeranyaho n’ubushinjacyaha, kandi tukaba twemeranya ko nagabanyirizwa’, Sankara ni ho yahereye avuga ati ‘ndasaba ko nagabanyirizwa kugeza ku kigero cyo hasi gishoboka hashingiwe kuri ariya mahame abiri.”

Amahame uyu munyamategeko avuga ni iryo kuba umucamanza afite ubwigenge mu kugena igihano n’iryo kuba buri wese afite uburenganzira ku butabera buboneye ku bijyanye n’ibihano, hashingiwe ku ngingo ya 29 y’Itegekonshinga.

Sankara avuga ko akwiye guhabwa ubutabera buboneye, ashingiye ku Itegekonshinga avuga ko risumba andi mategeko, nk’uko ngo ingingo ya 3 yaryo ibivuga.

Urukiko rukomeje kumva ubujurire bw’abandi baburanyi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *