Inama ya Federation y’umupira w’amaguru ku isi FIFA kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Mutarama 2017 yemeje ko amakipe azajya yitabira igikombe cy’isi abomba kuva kuri 32 kugeza ku makipe 48 muri 2026.
Iyi nama yemeje ibi mu rwego rwo kongera umubare w’amakipe yitabiraga iri rushanwa bityo hakaba hari amahirwe ko n’ibindi bihugu bitajyaga byitabira byazagerwaho nabyo bikajya gukina igikombe cy’isi.
Iri vugururz rije rikurikira iryogeze kuba mu 1998, ryakurikiranye n’igikombe cy’isi cyabereye mu gihugu cy’u Bufaransa. Iri vugurura riheruka rikaba ryarongereye umubare w’amakipe yittabiraga irushanwa angana na 24 gusa akagera kuri 32.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu ku makipe yari asanzwe yitabira irushanwa hakaba haziyongeraho amakipe agera kuri 16 yose.
Umuyobozi wa Federation Infantino yatangaje koi bi bizafasha ibihugu byari byarasigaye ariko ko n’irushanwa ubwaryo rizarushaho kugenda neza kuko rizaba ryitabiriwe n’ibihugu byinshi.
Yavuze ko uyu mushinga uzatuma ingengo yawugendagaho yiyongeraho byibuze asaga Miliyoni 640 z’Idolari.
Iki cyemezo cyo gukinisha amakipe menshi mu irushanwa ry’igikombe cy’isi cyafashwe hifashishijwe bamwe mu bakinnyi b’amakipe y’ibigugu nka Diego Maradona wo muri Argenina ari nawe watanze igitekerezo cyo gukoresha amakipe 48.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Imigabane nk’Afurika na Aziya ni imwe mu migabane biteganyijwe ko izungukira muri iki gitekerezo kuko nayo izabasha kongera umubare w’ibihugu bizitabira irushanwa. Kuko byibuze buri mugabane uzagira ibindi bihugu 5 cyangwa birenga biziyongera ku byari bisanzwe byitabira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


