Abayobozi b’abasivili bananirwa kubaka igisirikare gikomeye_Museveni kuri ‘Coups’ ziyongera

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni ubwo yifatanyaga n’Abagande kwizihiza umwaka wa 36 igihugu kimaze ubwigenge, yavuze ko impamvu zitera ubwiyongere bw’ihirika ry’ubutegetsi muri Afurika ari uko abayobozi b’abasivili bananirwa kubaka ibisirikare bikomeye.

Perezida Museveni yakomozaga ku bikorwa by’iterabwoba kuri uyu mugabane, by’umwihariko ibya ADF, umutwe ukomoka muri Uganda ariko ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Congo, n’indi mitwe ihungabanya umutekano w’akarere ka Sahel mu burengerazuba bw’umugabane.

Ku mutekano muke uri muri Sahel, Museveni yagize ati: “Ikibazo kiri ahantu henshi muri Afurika. Ikibazo cyo muri Afurika y’Uburengerazuba cyatangiriye ku bitero byagabwe muri Libya, abantu badashobora kumva Afurika bagabye ibitero kuri Libya, maze imitwe yose yari muri Libya ikwirakwira muri Sahel; Mali, Niger, Burkina Faso…”

Ku kibazo cy’ihirika ry’ubutegetsi, Museveni yahamagariye abakuru b’ibihugu kwicara hamwe bagasangira ubunararibonye bwatuma ritabaho, kuko ngo impamvu ribaho ni uko abayobozi b’abasivili bananiwe kubaka igisirikare bikomeye.

Yagize ati: “Ndagira ngo ntumire abayobozi muri Afurika kwicara hamwe, tugasangira ibitekerezo ku buryo imbaraga zubakwa muri Afurika. Dufite ubunararibonye hano, twabusangiza abandi. Bitabaye ibyo, ibirimo kuba biradusubiza inyuma kubera ko abayobozi b’abasivili bananirwa kubaka imbaraga, nk’urugero igisirikare gikomeye, iyo ibyihebe bije, bifata igihugu.”

Museveni avuga ko abahirika ubutegetsi nk’abo muri Mali, Guinea na Burkina Faso badashobora kuyobora igihugu neza kuko babikora nta muturage wabatoye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *