Umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) uravugwaho gushinga ibindi birindiro nyuma y’aho ibyo wari ufite bisenywe n’ingabo z’iki gihugu (FARDC) zifatanyije n’iza Uganda (UPDF).
Umuryango uharanira inyungu z’abaturage (civil society) ukorera mu Ntara ya Ituri watangarije Actualité ko ADF yahunze ibitero bya UPDF na FARDC muri Teritwari ya Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ishinga ibindi birenga bibiri mu tundi duce.
Wagize uti: “Ubu ngubu, ibi byihebe biri mu biturage bya Masesele na Mongali muri Kivu y’Amajyaruguru no hagati y’umugezi wa Samboko na Mutweyi muri Ituri.”
UPDF yatangije ibitero byiswe ‘Operation Shujaa’ kuri ADF tariki ya 30 Ugushyingo 2021, yifatanyije na FARDC. Yatangaje ko yamaze gusenya ibirindiro byinshi by’uyu mutwe birimo ibikuru bya Kambi Ya Yua muri Ituri, ibyihebe byinshi biricwa, ibindi bikwira imishwaro.
Gusa n’ubwo izi ngabo zivuga ko zashegeshe bikomeye uyu mutwe w’iterabwoba ukomoka muri Uganda, wo uracyavugwaho gukomeza kwica abaturage. Barimo 13 bo muri Teritwari ya Irumu muri Ituri bishwe tariki ya 15 Mutarama 2022.
Ariko Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni ubwo yagezaga ku baturage b’igihugu cye ijambo ku munsi bizihizagaho imyaka 36 NRA imaze ibohoye iki gihugu kuri uyu wa 26 Mutarama, yavuze ko ADF ari akabazo gato bagomba gukemura, ashingiye ku kuba ingabo zabo zarashoboye kuyirukana iwabo.
Museveni yagize ati: “ADF ntacyo iri cyo. Tuzayitsinda. Twayitsindiye hano, yaturutse hano. LRA yari hano, twarayitsinze. None yagiye kwica abavandimwe na bashiki bacu muri Congo, rimwe ikaza gutega ibisasu hano, ikica. Ndagira ngo nshimire Nyakubahwa Perezida Tshisekedi wemeye ko twifatanya n’abavandimwe bacu mu kurangiza kariya kabazo gato.”


