fj9swz4xoaed0lf.jpg

Iby’ingenzi ku mutwe Dan Na Ambassagou wo muri Mali

Sangiza iyi nkuru

Mu bibazo bikomeye bihangayikishije Repubulika ya Mali harimo umutekano wo mu gice cy’amajyaruguru ukomeje guhungabanywa n’imitwe y’iterabwoba yiganjemo igendera ku matwara akomeye y’idini ya Isilamu kuva mu mwaka w’2012.

Ibi bibazo byatumye Leta ya Mali igirana amasezerano n’u Bufaransa, mu 2013 bwohereza ingabo zijya kwifatanya nayo mu gucungira abaturage umutekano, ibikorwa zakomereje mu karere kose ka Sahel mu burengerazuba bw’umugabane wa Afurika, zahaye izina rya ‘Operation Berkane’.

Umuturage witwa Keita ucururiza amafi mu isoko ryo mu gace ka Gaoyabwiye umunyamakuru Michael Anthony Adams wa VICE News ko bari barashavujwe n’ibikorwa by’iterabwoba mbere y’uko ingabo z’Abafaransa zihagera, kuko ngo baricwaga, bakanakorerwa iyicaburozo.

Yagize ati: “Ibyihebe byadukataga amaboko n’ibiganza. Ibyihebe byabaga ari byinshi. […] Twarababaye bikomeye. Ubwo abasirikare b’u Bufaransa bahageraga, ibyihebe byarirutse. Ingabo zacu ntabwo zishobora kuturinda neza. Turashaka ko abasirikare b’u Bufaransa bahamara igihe kirekire.”

Umutwe wa Dan Na Ambassagou

Mu mitwe yitwaje intwaro iri muri Mali harimo uwitwa Dan Na Ambassagou (bisobanuye abahigi bizera Imana) ugizwe n’abakomoka mu bwoko bwa Dogon, mu Karere ka Dogon kanafite ururimi rwako bakomoyeho iri zina.

Abarwanyi b’uyu mutwe washinzwe mu 2016 bakunze kugaragara bari kuri moto, bitwaje intwaro zirimo gakondo nk’imihoro, ibyuma ndetse n’imbunda ziganjemo izo mu bwoko bwa AK-47 (nk’uko bigaragara mu mafoto yakuwe muri videwo ya Adams).
fj9swz4xoaed0lf.jpg

Abagize Dan Na Ambassagou bavuga ko bishyize hamwe kugira ngo birindire ubutaka bwabo bugabwaho ibitero n’imitwe y’iterabwoba igendera ku matwara akomeye ya Isilamu, kuko ngo ingabo za Leta yabo zananiwe inshingano yo kubarindira umutekano.

Abajijwe niba akazi k’ingabo za Mali atari ako kurinda abaturage, Yousouf Toloba ukuriye uyu mutwe yabwiye Adams ati: “Ni koko ko ari akazi kabo, ariko barirutse, baradusiga. Kubera ko Leta yananiwe, twebwe twarisuganyije kugira ngo twicungire umutekano.”

Abajijwe icyo ibyihebe bishaka ku butaka bwabo, Toloba yavuze ko batazi umugambi wabyo. Ati: “Tubaye tuzi impamvu, byashoboka ko twayibonera igisubizo.”

Abo muri Dogon bagize uyu mutwe bashinja ubwoko bwa Fulani baturanye gucumbikira ibyihebe bibagabaho ibitero, ikaba ari yo mpamvu havugwa amakimbirane akomeye hagati y’ubu bwoko bwombi.

Tariki ya 23 Werurwe 2019, aba Fulani batuye mu gace ka Ogassagu bagabweho igitero gikomeye, batwikirwa inzu, 160 baricwa. Umutwe wa Dan Na Ambassagou washinjwe kuba inyuma yacyo, ariko wo urabihakana.

Abayobozi bahagarariye aba Dogon na Fulani baremeza ko koko ubu bwoko bufitanye amakimbirane akomeye yanagize uruhare ku bibazo by’umutekano muke wabo. Bavuga ko kimwe mu by’ingenzi byayakemura ari ubwiyunge hagati y’impande zombi.

fj9sw0dxeamar_w.jpg
fj9sw0cwuayaq77.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *