Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije uwa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan guhirwa no kurama.
Bigaragara mu butumwa Perezida Kagame yageneye Samia wizihizaga imyaka 62 y’amavuko, yujuje kuri uyu wa 27 Mutarama 2021.
Ku rubuga rwa Twitter, Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Isabukuru nziza Perezida Suluhu Samia. Ndakwifuriza imyaka myinsi y’ubuzima bwiza, iterambere n’amahirwe menshi.”
Uyu munsi Perezida Samia yawizihirije mu biro by’Umukuru w’Igihugu, i Dodoma.
Yafashe umwanya wo gushimira abamwifurije isabukuru nziza, nawe akoresheje uru rubuga agira ati: “Ndabashimira mwese mwanyifurije ibyiza ku munsi wanjye w’amavuko. Nabonye urukundo rwanyu kandi mwakoze ku bw’amasengesho yanyu.”
Yaboneyeho n’umwanya wo gushimira Imana ikomeje kumuha ubuzima. Ati: “Ndashimira Imana ishobora byose yampaye ubuzima bwiza n’uburame. Ndabasezeranya gukomeza gukoresha umuhate n’ubwenge, nkorera igihugu cyacu. Akazi gakomeze.”



