272038707_304717911696156_2627621359002185306_n-3.jpg

Rubavu: Umuyobozi wa SACCO yariye iminwa abajijwe uko yatanze asaga miliyoni 12 yari kuri konti nyirayo atabizi

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa Sacco Ishakwe ya Nyamyumba, mu Karere ka Rubavu, ho mu Ntara y’Iburengerazuba yariye iminwa ubwo yabazwaga na Bwiza ndetse na BTN ukuntu yarekuye amafaranga asaga miliyoni 12 akayaha umusimbura nyiri konti atatanze uburenganzira ndetse atabimenyeshejwe mu gihe yari azi neza ko nta n’umwe muri aba wemerewe kubikuza amafaranga kuri iyo konti bombi batabyemeranyije, bikavugwa ko uyu yaba yarahawe ruswa kugirango atange ayo mafaranga.

272038707_304717911696156_2627621359002185306_n-3.jpg
Konti yanditse ku mugore umugabo akaba mandataire

Amafaranga umugore witwa Bibutsuhoze Christine avuga ko ari umutungo w’urugo wanyerejwe ni amafaranga yishyuwe ku nzu yabo yagonzwe n’umuhanda agera kuri 12,300,000 Frw, ashyirwa kuri konti ye, umugabo we ari mandataire, kubera ko aba bombi bari basanzwe bari no mu makimbirane, habaho n’inyandiko ivuga ko ayo mafaranga ntawemerewe kuyabikuza batari kumwe kandi batabyumvikanyeho.

Ati “ Mu nyuma yaje kunca inyuma we na banki, amafaranga yose barayamuha, ntibasigaho n’ifaranga na rimwe….nageze kuri banki bambwira ko amafaranga bayabikuye bitwaje umwanzuro w’urukiko. Kandi umwanzuro w’urukiko nta kintu wigeze uvuga ku mutungo wacu…kandi nta n’indi nyandiko yigeze ihaba ivuguruza iyo twari twakoze ivuga ko nta wemerewe kuyabikura tutabyumvikanyeho, tutari kumwe”

Uyu mugore avuga ko nyuma y’ibyo yandikiye Gitifu w’umurenge amusaba ko yamurenganura ku karengane avuga ko arimo gukorerwa n’umugabo. Ati “Icyo gihe umugabo yari arimo gusenya inzu kuko leta yari yatwemereye ko ibikorwa biriho twabisenya tukabikuraho. Mu ntegurarubanza mu rw’ibanze twari twumvikanye ko ibyo bikorwa tugomba kubisenya tukabigabana. Mu nyuma umugabo aza kunca inyuma na none aza kubisenya. Amaze gukuramo amadirishya barampamagara barambwira ko umugabo ari gusenya urabizi, ndavuga nti oya ntabwo mbizi nibwo nitabaje Gitifu w’Umurenge wa Nyamyumba. Ndamwitabaza musaba ko yandenganura, hanyuma aje ambwira ko ntinemera ko ibyo bikorwa bikurwaho n’amafaranga ari kuri konti baramuhereza uburenganzira akayabikura..”

Uyu avuga ko ibyo bikorwa byose umugabo we yabisenye akabitwara nyuma n’ayo mafaranga banki ikayamuha atabizi. Yongeyeho ko umutungo wose w’urugo umugabo yawigaruriye urimo n’imirima y’ibisheke ine harimo ibiri ngo we ubwe yiguriye ku giti cye nta n’ifaranga na rimwe umugabo ashyizeho.

gusaba_amakuru_kuri_konti.jpg
Yamenye ko amafaranga yagiye amaze gusaba amakuru kuri konti ye

Bwiza yegereye Kwizera Enock, Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya SACCO ya Nyamyumba imubaza ukuntu amafaranga yavuye kuri konti y’umukiriya wabo agahabwa mandataire kandi nyiri konti atabizi ndetse n’icyo bashingiyeho barekura amafaranga, mu gusubiza atanga ibisobanuro wumva bitajyanye n’ikibazo gihari.

Ati “ Icyo kibazo twari twacyakiriye, nyuma yo kucyakira dutegereza ibijyanye n’imyanzuro y’urukiko kuko cyari ikibazo kiri mu rukiko kuko cyari ikibazo kiri mu rukiko rw’ibanze rwa Gisenyi, uko urwo rukiko rwakemuye ikibazo nuko ku kijyanye n’ikirego cya Bibutsuhoze Christine, urukiko rwari rwakize neza nk’uko bigomba, nyuma ruza kwanzura ko ibijyanye n’ikirego yari yaregeye yatsinzwe muri urwo rubanza. Ibyo yaregeraga, yasabaga ubutane hagati ye n’umugabo we witwa Nizeyimana Alphonse. Noneho rero urukiko rawarasuzumye mu bushishozi ruza kwanzura ko ubwo butane yasabaga buteshejwe agaciro…..”

Yabajijwe aho ibi bihuriye n’amafaranga yavuye kuri konti y’umugore atabizi umugabo yari umusimbura we, kandi hari n’inyandiko banki yari ibitse y’uko ntawemerewe kubikuza amafaranga undi atabizi cyangwa batabyumvikanyeho, nawe yemera ko iyo nyandiko koko ayizi ariko gusubiza impamvu amafaranga yarekuwe biba ikibazo.

Ati “ Ikijyanye n’ayo mafaranga ni amafaranga ya Expropriation y’umuhanda bari barahawe agera kuri miliyoni 12. Hanyuma bari barazanye inyandiko banditse bombi n’umugabo ivuga y’uko ayo mafaranga ntawemerewe kuyabikuza batabyumvikanyeho kandi iyo nyandiko bari barayiduhaye natwe tuyifite. Hanyuma nyuma y’uko urwo rubanza rumaze gutambuka gutyo, kubera ko amafaranga yagombaga gukoreshwa mu nyungu z’umuryango, urubanza rumaze gutambuka rumaze kugaragara ko atsinzwe kandi Bibutsuhoze nawe yagombaga guhita yihuta kuza kutureba hano kuri SACCO akatubwira ko nubwo ari kuriya byabaye, ariko uyu mugabo we nk’umusimbura ku gatabo atagombye kubikuza ariya mafaranga…”

272352607_262340022705107_8191113101810046042_n.jpg
Kwizera Enock, Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya SACCO ya Nyamyumba

Uyu mugabo agereka amakosa ku mugore avuga ko urubanza rurangiye atagiye kubareba kuri SACCO ngo ababwire ahubwo ngo agakomeza agaceceka kandi ngo ntacyo bari bazi, bityo amafaranga ngo bayatanga mu nyungu z’umuryango.

Abajijwe niba hari icyasimbuye iyo nyandiko yavugaga ko nta muntu ugomba kubikuza amafaranga batabyumvikanyeho ku buryo umuntu umwe yemerewe kubikuza amafaranga, anabazwa impamvu niba ataragiye kubareba bo batamuhamagaye na cyane ko hari n’igihe umuntu atanga sheki y’amafaranga memshi bakabanza guhamagara uwayitanze bamubaza niba ari we wayitanze.

Asubiza agira ati “ Icyo mvuga kuri icyo kibazo, nuko nyuma yo kumara kubona inyandiko ivuga ko nta muntu wemererwa kubikuza ayo mafaranga hagati ya bombi mu buryo batabyumvikanyeho, kuko twari tubizi neza ko ikibazo kiri mu rukiko, imyanzuro y’urukiko imaze gusohoka, icyo tuvuga nuko, Bibutsuhoze yagombaga kuza kutureba akatubwira uko icyo kibazo kimeze nuko cyakemutse…”

272328149_357536002521765_5884148844251187559_n.jpg
Bibutsuhoze Christine uvuga ko akomeje gukorerwa akarengane

Yabajijwe niba icyo kibazo cy’ubutane hagati y’umugabo n’umugore cyaramurebaga cyangwa niba cyari mu nshingano zabo nka banki ku buryo bahabwa raporo y’uko mu rukiko byagenze, ndetse anibutswa ko nk’uko abyivugira batigeze bahabwa gatanya bakiri umugore n’umugabo, yongera kubazwa icyo bashingiyeho baha amafaranga umuntu utari nyiri konti nyirayo atabizi.

Ati “ Muri macye icyo twe twashingiyeho, icya mbere nuko iyo nyubako babagamo, yakorewe expropriation, imaze gusenywa umugabo n’abana babaga hanze…noneho reo muri uko kuba nta hantu bari bafite ho kuba, umugabo yaje kudusaba ko yahabwa ayo mafaranga kugirango bashake aho kuba we n’abana, hanyuma kugeza uyu mwanya turi kuvugana, twebwe nk’ikigo nta mwenda dufite aba bantu cyangwa nta mafaranga yabo dusigaranye kuri konti nta deni tubafitiye.”

Uyu yakomeje gushingira ku mwanzuro w’urukiko, udafite aho uhuriye n’amafaranga ari kuri banki ndetse utanayavugaho kandi utarigeze unatanya umugore n’umugabo, akongera akavuga ko umugabo n’abana bari bari hanze akavuga ko ari byo byamuhaye ububasha bwo gutanga amafaranga ari kuri konti y’umugore atabizi, ikintu bivugwa ko nta kindi kibyihishe inyuma ari ruswa.

Ati “ Aho bihurira n’amafaranga nuko umugabo n’abana bari bari hanze kandi tubizi. Kubera ko aho umugabo yari aherereye twagerageje no kumureba” Abajijwe niba ibyo biri mu nshingano za banki, akomeza agira ati “ Mu buryo bwo kugirango tutaza kugira imbogamizi zo kubikuza ariya mafaranga tutazi uko ibintu biteye nuko twabanje kureba umugabo koko dusanga we n’abana bari hanze…”

Yabajijwe ubuyobozi bwa leta bwahaye uburenganzira banki kugirango ihe umugabo amafaranga, ati “ Uruhare rw’inzego z’ubuyobozi cyangwa uruhare rwa SACCO muri ibyo ngibyo, twe twari dufite konti ya Bibutsuhoze Christine, kandi umugabo we ari umusimbura, hanyuma bimaze kugaragara ko umugabo ari hanze we n’abana kandi ko badakwiriye kumara igihe kingana kuriya bari hanze nyuma yo gusohoka kw’imyanzuro..”

Uyu muyobozi wa SACCO yakomeje kwibutswa ko icyo ishinzwe ari ukubika amafaranga y’abakiriya bayo ibindi bijyanye no kwinjira mu mibereho y’umukiriya bitayireba ndetse abazwa urwego rw’ubuyobozi rwayihaye uburenganzira bwo gutanga amafaranga ari kuri konti y’umuntu atabimenyeshejwe.

Yasubije agira ati “ Tumaze kubona inyandiko yanditswe na Nizeyimana nk’uwari umusimbura kuri konti, kuri iyo nyandiko nyiri konti ntiyari yasinyeho, ahubwo tumaze kubona iyo nyandiko y’umusimbura kuri konti ibyo yadusabaga twarabikoze, ariko icyo mvuga nuko ku ruhande rwa Bibutsuhoze nka nyiri konti amaze kubona ko ibintu ari uko bimeze, yagombye kuba yaraje akadusanga.”

gusaba_kugaruza_amafaranga.jpg

Umunyamakuru yamubwiye ko yabandikiye ndetse hari kopi y’ibaruwa, asaba kugaruza ayo mafaranga ndetse uyu yemera ko bayibonye, abazwa impamvu batanze amafaranga batabanje guhamagara nyiri konti abazwa icyo bakoze nyuma yaho.

Umugabo yageze aho abonye kumvisha abanyamakuru impamvu basohoye amafaranga kuri konti y’umuntu atabizi ndetse n’itegeko bashingiyeho bikomeje kumugora, nawe arababaza ati “ Ariko nanjye ubu hari utubazo tubiri ndimo ndibaza, hirya yo kuba mwakeneye kuza gukorana natwe ikiganiro, ikigenderewe ku ruhande rwanyu n’ikihe? Icya kabiri, ko ikibazo kiri mu ruhande rw’urukiko, kandi urukiko akaba ari rwo rufite ibijyanye n’imyanzuro…bikagenda bigaragara ko igice cy’uyu Bibutsuhoze Christine uruhande rwe yatsinzwe…”

Abanyamakuru bamuciye mu ijambo bamubaza gutsindwa ashaka kuvuga uko ari ko gutandukanye no kuba urukiko rwaramwimye gatanya rukemeza ko akomeza kubana n’umugabo we, ibyongera gushimangira ko konti bakiyifatanyije ntawukwiye gukura ho amafaranga undi atabizi na cyane ko konti yanditse ku mugore, umugabo akomeza gutanga ibisobanuro bidasobanutse bidafite aho bihuriye n’ikibazo nyirizina abazwa cy’ukuntu basohoye amafaranga nyiri konti atabizi.

272089677_3292467094306058_313458243030304114_n.jpg

Byageze aho yumvise bimurenze agira ati “ Ndumva kuri urwo ruhande nta birenze ibyo nabasubije ku bijyanye n’ikibazo mwambajije keretse wenda niba mutanyuzwe nabyo, ariko ndumva nta birenze ibyo nabasubije bijyanye n’ikibazo mwambajije….amakuru natanze ndumva ari ayo ngayo nta bindi ndenzaho”

Yabajijwe niba abona nta kosa ryigeze ribaho, abanza guceceka akanya maze agira ati “ Nk’uko nabasubije ndumva nta birenze ibyo nabaganirije.”

Ku kijyanye n’imyanzuro y’urukiko yo kuba barimwe ubutane, uyu mugore ashinja umucamanza witwa Butera Etienne mu Rukiko Rwisumbuye rwa Rubavu, nawe kuba hari ibyo yirengagije nko kuba we n’umugabo bari bemeranyije gutandukana ariko akabima gatanya, agasanga harabayeho ruswa.

Ati “ Icyo nshingiraho nuko imbere y’ubucamanza njyewe n’umugabo twumvikaye ubutane hanyuma akabunyima kandi nyuma y’ubwumvikane bwanjye n’umugabo nta kindi umucamanza yari kurenzaho.”

Soma Izindi Nkuru

22 Responses

  1. Rubavu: Umuyobozi wa SACCO yariye iminwa abajijwe uko yatanze asaga miliyoni 12 yari kuri konti nyirayo atabizi
    Nubwo abagore mwahawe ijambo urikubona koko umugabo ariwe mandataire,ubuxe umugabo murugo ninde?.ahubwo weho wabonye ziriya mirion uhita ujya kwaka gatanya ngo uzitware?! Nishema kuba umugabo yatwaye ariya mafaranga akajya kureresha abana nimugende murikunda to.abanyarwanda mwese mugire umunsi mwiza mukomeze mutugezeho amakuru ni eric zimbabwe.

    1. Rubavu: Umuyobozi wa SACCO yariye iminwa abajijwe uko yatanze asaga miliyoni 12 yari kuri konti nyirayo atabizi
      Ndabona igisubizo gifitwe nabo bombi ubundi c niba ubutane bwe bwaranzwe ashaka kwitandukanya n’umugabo kungufu umugabo atabishaka cg nuwabubu baba bakeneye amafaranga nkababandi bayabona bakigendera uwomugore najye murugorwe yi kwifata nabi ibintu ni byabana babo ahubwo nabaze icyo ayomafaranga yaba yarakoze niba leta yarishyuye. barigutuma ikorwa ry’umuhanda risubikwa bitewe nuko batumvikana? abana barikubahe? bamaze guhabwa ingurane abanyamakuru mujye mubaza impande zose mutabogamye mwabajije umugabowe? tube abanyamakuru bumwuga tw’unga societe nyarwanda niinyungu rusange utitaye kumaranga mutima amafaranga nibayarakoreshejwe mumuryango wabo nawe azayabonaho kuki ayashaka ashaka kuyagabira umugabo bayarye gusa babure ahobaba none iterambere tuvuga ryaba irihe bishyuwe bakabura ahobaba.

    2. Rubavu: Umuyobozi wa SACCO yariye iminwa abajijwe uko yatanze asaga miliyoni 12 yari kuri konti nyirayo atabizi

  3. Rubavu: Umuyobozi wa SACCO yariye iminwa abajijwe uko yatanze asaga miliyoni 12 yari kuri konti nyirayo atabizi
    Uyu mugore ni icyomanzi kitwaza gushakana numugabo agamije kumucucura utwo yaruhiye. Inkiko ziramuhakaniye agiye mu itangazamakuru ngo abone uko ba bafeminist bamufasha gusakuza no guhohotera umugabo. Abagabo dukeneye ko iri hohoterwa rihagarara

  4. Rubavu: Umuyobozi wa SACCO yariye iminwa abajijwe uko yatanze asaga miliyoni 12 yari kuri konti nyirayo atabizi
    Uyu mugore ni icyomanzi kitwaza gushakana numugabo agamije kumucucura utwo yaruhiye. Inkiko ziramuhakaniye agiye mu itangazamakuru ngo abone uko ba bafeminist bamufasha gusakuza no guhohotera umugabo. Abagabo dukeneye ko iri hohoterwa rihagarara

  5. Rubavu: Umuyobozi wa SACCO yariye iminwa abajijwe uko yatanze asaga miliyoni 12 yari kuri konti nyirayo atabizi
    Ndumva ibitekerezo birigutangwa hano bihabanye n’ikibazo gihari.

    Banki ntifite uburenzira bwo gutanga amafaranga ny’iri konti atabimenyeshejwe. Ishingano za Banki ni ukubika amafaranga.

    Iyi Banki n’ubuyobozi bwayo bakurikiranwe aho ubundi niba ibivugwa Koko byarakozwe, baba baratambikiriye amahame y’imicungire y’umutungo w’ababitsa muri Banki.

  6. Rubavu: Umuyobozi wa SACCO yariye iminwa abajijwe uko yatanze asaga miliyoni 12 yari kuri konti nyirayo atabizi
    Ndumva ibitekerezo birigutangwa hano bihabanye n’ikibazo gihari.

    Banki ntifite uburenzira bwo gutanga amafaranga ny’iri konti atabimenyeshejwe. Ishingano za Banki ni ukubika amafaranga.

    Iyi Banki n’ubuyobozi bwayo bakurikiranwe aho ubundi niba ibivugwa Koko byarakozwe, baba baratambikiriye amahame y’imicungire y’umutungo w’ababitsa muri Banki.

  7. Rubavu: Umuyobozi wa SACCO yariye iminwa abajijwe uko yatanze asaga miliyoni 12 yari kuri konti nyirayo atabizi
    Ndumva ibitekerezo birigutangwa hano bihabanye n’ikibazo gihari.

    Banki ntifite uburenzira bwo gutanga amafaranga ny’iri konti atabimenyeshejwe. Ishingano za Banki ni ukubika amafaranga.

    Iyi Banki n’ubuyobozi bwayo bakurikiranwe aho ubundi niba ibivugwa Koko byarakozwe, baba baratambikiriye amahame y’imicungire y’umutungo w’ababitsa muri Banki.

  8. Rubavu: Umuyobozi wa SACCO yariye iminwa abajijwe uko yatanze asaga miliyoni 12 yari kuri konti nyirayo atabizi
    Ndumva ibitekerezo birigutangwa hano bihabanye n’ikibazo gihari.

    Banki ntifite uburenzira bwo gutanga amafaranga ny’iri konti atabimenyeshejwe. Ishingano za Banki ni ukubika amafaranga.

    Iyi Banki n’ubuyobozi bwayo bakurikiranwe aho ubundi niba ibivugwa Koko byarakozwe, baba baratambikiriye amahame y’imicungire y’umutungo w’ababitsa muri Banki.

  9. Rubavu: Umuyobozi wa SACCO yariye iminwa abajijwe uko yatanze asaga miliyoni 12 yari kuri konti nyirayo atabizi
    Niba atari umwanzuro w’urukiko ubuza SACCO Gutanga ayo mafaranga ntagaciro byari buhabwe. Gusa ahubwo mwareba ko agatabo(Passbook
    ) ibyakozwe birimo. Nahubundi niba uwo mugore atarashakagako umugabo ayakuraho yaribube yarasabye SACCO ko ataguma kumubera Mandataire. Uyu Mugore ntakuri afite mubyumvikana, Nigute umubyeyi atabana none akaba ari gushegera amafaranga?

  10. Rubavu: Umuyobozi wa SACCO yariye iminwa abajijwe uko yatanze asaga miliyoni 12 yari kuri konti nyirayo atabizi
    Niba atari umwanzuro w’urukiko ubuza SACCO Gutanga ayo mafaranga ntagaciro byari buhabwe. Gusa ahubwo mwareba ko agatabo(Passbook
    ) ibyakozwe birimo. Nahubundi niba uwo mugore atarashakagako umugabo ayakuraho yaribube yarasabye SACCO ko ataguma kumubera Mandataire. Uyu Mugore ntakuri afite mubyumvikana, Nigute umubyeyi atabana none akaba ari gushegera amafaranga?

  11. Rubavu: Umuyobozi wa SACCO yariye iminwa abajijwe uko yatanze asaga miliyoni 12 yari kuri konti nyirayo atabizi
    Ndumva ikibazo cy’uyu mugore cyumvikana rwose, reka turebe kunkuru ibyagayanya tubireke. Bank yakoze ikosa rikomeye cyane bityo igomba gusubiza Amafaranga kuri account y’,umukiriya bitabaye uko umukiriya arege bank kunyereza umutungo we

  12. Rubavu: Umuyobozi wa SACCO yariye iminwa abajijwe uko yatanze asaga miliyoni 12 yari kuri konti nyirayo atabizi
    Ndumva ikibazo cy’uyu mugore cyumvikana rwose, reka turebe kunkuru ibyagayanya tubireke. Bank yakoze ikosa rikomeye cyane bityo igomba gusubiza Amafaranga kuri account y’,umukiriya bitabaye uko umukiriya arege bank kunyereza umutungo we

  13. Rubavu: Umuyobozi wa SACCO yariye iminwa abajijwe uko yatanze asaga miliyoni 12 yari kuri konti nyirayo atabizi
    Ndumva ikibazo cy’uyu mugore cyumvikana rwose, reka turebe kunkuru ibyagayanya tubireke. Bank yakoze ikosa rikomeye cyane bityo igomba gusubiza Amafaranga kuri account y’,umukiriya bitabaye uko umukiriya arege bank kunyereza umutungo we

  14. Rubavu: Umuyobozi wa SACCO yariye iminwa abajijwe uko yatanze asaga miliyoni 12 yari kuri konti nyirayo atabizi
    Ndumva ikibazo cy’uyu mugore cyumvikana rwose, reka turebe kunkuru ibyagayanya tubireke. Bank yakoze ikosa rikomeye cyane bityo igomba gusubiza Amafaranga kuri account y’,umukiriya bitabaye uko umukiriya arege bank kunyereza umutungo we

  15. Rubavu: Umuyobozi wa SACCO yariye iminwa abajijwe uko yatanze asaga miliyoni 12 yari kuri konti nyirayo atabizi
    Uwo mu prèsident ahubwo nagaruze ayo mafranga narangiza yegure,kuko s’umucamanza,icyo ashinzwe n’ukubahiriza amasezerano yagiranye n’aba clients,ajyane kandi n,abo bafatanyije mu gusohora ayo mafranga, njye iyo sacco sinayibitsamo bagihari.

  16. Rubavu: Umuyobozi wa SACCO yariye iminwa abajijwe uko yatanze asaga miliyoni 12 yari kuri konti nyirayo atabizi
    Uwo mu prèsident ahubwo nagaruze ayo mafranga narangiza yegure,kuko s’umucamanza,icyo ashinzwe n’ukubahiriza amasezerano yagiranye n’aba clients,ajyane kandi n,abo bafatanyije mu gusohora ayo mafranga, njye iyo sacco sinayibitsamo bagihari.

  17. Rubavu: Umuyobozi wa SACCO yariye iminwa abajijwe uko yatanze asaga miliyoni 12 yari kuri konti nyirayo atabizi
    Uwo mu prèsident ahubwo nagaruze ayo mafranga narangiza yegure,kuko s’umucamanza,icyo ashinzwe n’ukubahiriza amasezerano yagiranye n’aba clients,ajyane kandi n,abo bafatanyije mu gusohora ayo mafranga, njye iyo sacco sinayibitsamo bagihari.

  18. Rubavu: Umuyobozi wa SACCO yariye iminwa abajijwe uko yatanze asaga miliyoni 12 yari kuri konti nyirayo atabizi
    Uwo mu prèsident ahubwo nagaruze ayo mafranga narangiza yegure,kuko s’umucamanza,icyo ashinzwe n’ukubahiriza amasezerano yagiranye n’aba clients,ajyane kandi n,abo bafatanyije mu gusohora ayo mafranga, njye iyo sacco sinayibitsamo bagihari.

  19. Rubavu: Umuyobozi wa SACCO yariye iminwa abajijwe uko yatanze asaga miliyoni 12 yari kuri konti nyirayo atabizi
    Sacco yarenze kunshingano zayo kuko niba nyiri computer ahari akaba nta burenganzira yabahaye bwo gutanga amafaranga ye nigute umusimbura bayamuhaye kdi bafite nurupapuro ruvugako bitemewe ko umwe ayabikuza!!!! Aho ntibisobanutse habe nagato!!!! Biragaragara ko bariye ruswa ahubwo bakurikiranwe nibitaba ibyo Sako ntacyizere twongera kuyigirira!!!!

  20. Rubavu: Umuyobozi wa SACCO yariye iminwa abajijwe uko yatanze asaga miliyoni 12 yari kuri konti nyirayo atabizi
    Sacco yarenze kunshingano zayo kuko niba nyiri computer ahari akaba nta burenganzira yabahaye bwo gutanga amafaranga ye nigute umusimbura bayamuhaye kdi bafite nurupapuro ruvugako bitemewe ko umwe ayabikuza!!!! Aho ntibisobanutse habe nagato!!!! Biragaragara ko bariye ruswa ahubwo bakurikiranwe nibitaba ibyo Sako ntacyizere twongera kuyigirira!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *