ECOWAS yafatiye Burkina Faso ibihano

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’ibihugu bigize akarere ka Afurika y’Uburengerazuba, ECOWAS, wambuye by’agateganyo Repubulika ya Burkina Faso ubunyamuryango bitewe n’uko abasirikare baherutse guhirika uwari Perezida, Roch Kaboré.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama yifashishije ikoranabuhanga rihuza amashusho yahuje abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango kuri uyu wa 28 Mutarama 2022.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga aya makuru byayahawe n’abadipolomate babiri, ibindi bihano bikaba biramenyekanira mu itangazo ry’ibyemezo by’iyi nama rirajya hanze uyu munsi.

Nyuma yo gufatira ibihano Burkina Faso, ECOWAS irateganya koherezayo intumwa kugira ngo ziganire n’abasirikare bafashe ubutegetsi.

Lt. Col. Paul-Henri Damiba uyoboye abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Kaboré yavugiye ijambo kuri televiziyo y’igihugu ku nshuro ya mbere. Yahumurije abaturage ko ari bo bazagena igihe ubutegetsi bwubahirije ihame rya demukarasi buzasubiriraho.

Yagize ati: “Ibikenewe nibyuzura hashingiwe ku gihe ntarengwa kizemezwa n’abenegihugu mu bwigenge bwabo, niyemeje gusubizaho ubutegetsi bushingiye ku Itegekonshinga.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *