Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame avuga ko ntacyo bimutwaye kuba atarahura na mugenzi we uyoboye u Burundi, Evariste Ndayishimiye kuko bizaba mu gihe gikwiye.
Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique cyerekeye ingingo zitandukanye zirimo ubwiyunge nyuma y’umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi kuva mu 2015.
Intumwa z’ibi bihugu zirimo abakuriye ubutasi, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga barahuye, u Rwanda rwohereza Minisitiri w’Intebe mu Burundi ubwo bwizihizaga imyaka 59 bwari bumaze bubonye ubwigenge, Perezida Ndayishimiye na we aherutse kohereza Intumwa eshatu mu Rwanda zahuye na Perezida Kagame.
Mu bihe bitandukanye, impande zombi zaganiriye ku buryo bwo kizahura cyangwa gukomeza umubano, hibandwa ku gukemura ikibazo cy’umutekano muke cyakunze kugaragara ku mbibi kuva mu 2015.
Perezida Kagame yabajijwe ikibazo cyaba cyaratumye we adarahura na Ndayishimiye, asubiza ko nta gihari mu gihe abandi bahagarariye ibi bihugu bahuye.
Yagize ati: “Ku ruhande nta kibazo kiri hagati yacu. Abashinzwe umutekano ku mpande zombi na ba Minisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga barahuye. Minisitiri w’Intebe wacu yitabiriye umuhango wo kwizihiza ubwigenge bw’u Burundi. Tuzahura mu gihe gikwiye.”


