Perezida Kagame yagarutse ku byatangajwe na Gen. Muhoozi aburira abashaka kumurwanya

Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, ariko mbere y’uruzinduko rwa Gen. Muhoozi Kainerugaba mu Rwanda, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yabajijwe ku byari biherutse gutangazwa na Muhoozi kuri twitter aburira abashaka kumurwanya avuga ko hari ababibonye nk’iherezo ry’ibibazo by’ibihugu byombi ariko we atariko yabibonaga nubwo yemezaga ko hari icyizere ko bashobora kugera ku […]

Abanyarwanda n’Abagande turi abavandimwe_Dr Kaberuka woherejwe na Perezida Kagame muri Uganda

1643554363380.jpg

Dr Donald Kaberuka wahagarariye Perezida Kagame mu muhango wo gushyingura Dr Emmanuel Tumusiime Mutebile wari Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda, yabwiye Abagande ko bo n’Abanyarwanda ari abavandimwe, bityo batananirwa gukemura ibibazo ibihugu byombi byagiranye kugira ngo babane mu mahoro. Umuhango wo gushyingura Dr Mutebile wabereye ku ivuko mu Karere ka Kabale kegereye u Rwanda, […]

EAC yashimye icyemezo cyo gufungura umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda

Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bwashimye ubuyobozi na guverinoma z’u Rwanda na Uganda byiyemeje kongera gufungura umupaka wa Gatuna. Ibi bibaye nyuma y’uko guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kongera gufungura umupaka warwo na Uganda, ku ya 31 Mutarama 2022, nyuma y’imyaka hafi itatu ufunze. Umupaka wafunzwe ku ya 27 Gashyantare 2019. Umupaka ufungwa u Rwanda rwashinjaga Uganda […]

Umukobwa wa Idi Amin araburana na Leta ubutaka burimo ibirindiro by’igisirikare

Umukobwa wa Marshall Idi Amin wabaye Perezida wa Repubulika ya Uganda witwa Muye Mayimuna Amin ararega Leta mu rukiko kugira ngo imuhe ubutaka avuga ko ari ubwabo, burimo ibirindiro by’igisirikare bya Mbuya bibarizwa muri Diviziyo ya Nakawa Nk’uko Daily Monitor ibivuga, iki kirego cyari cyarateshejwe agaciro n’Umucamanza w’Urukiko Rukuru Joseph Murangira mu myaka 10 ishize, […]

Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu cya rutura mu bwoko yaherukaga kugerageza mu 2017

Kuri iki cyumweru, Koreya ya Ruguru yakoze igeragezwa rya misile nini kuva mu 2017, yohereza mu kirere misile yo mu bwoko bwa “intermediate-range ballistic missile”, iraswa mu ntera y’ibirometero hagati ya 3,500 na 5500, bigaragara ko yenda kubura kugerageza misile ziraswa kure. Abayobozi bakuru b’ingabo za Koreya y’Epfo batangaje ko iki gisasu cya misile kimwe […]

RURA iremeza ko MTN yagerageje gukemura ibibazo by’amarezo

Urwego rw’igihugu ngenzuramikorere, RURA, ruremeza ko ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda cyagerageje gukemura ibibazo by’ihuzanzira (networks) byari byaratumye rugiha nyirantarengwa zo kuba cyabikemuye. Umuyobozi w’ishami rishinzwe ikoranabuhanga muri RURA, Gahungu Charles ni we wabitangaje, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa televiziyo y’igihugu, RTV. Gahungu yagize ati: “Byanatangiye no gukosorwa cyane. Niba mubyibuka hari enforcement notice cyangwa […]

Trofense ikinamo Mutsinzi Ange yatsinze Benifica B yambere

Shampiyona yo mu cyiciro cy’akabiri muri Portugal yakomeje, maze Trofense ikinamo umukinnyi w’umunyarwanda Mutsinzi Ange ibasha kubyitwaramo neza itahukana amanota atatu imbere ya Benifica B. Nyuma yaho baherukaga gusura Estrea da Amadra bagatahana itsinzwi kuko batsinzwe niyi kipe 2-0, kuwa 5 tariki 28 Mutarama,Trofense yakinnye na Benifica B inayoboye urutonde rwashampiyona, maze babasha kuyitsinda 2-0. […]

U Butaliyani: Umukinnyi rurangiranwa wa ‘porno’ yiyamamarije kuba Perezida

Umukinnyi rurangiranwa wa filimi z’isoni nke zizwi nka ‘porno’ witwa Rocco Antonio Tano wamamaye nka Rocco Siffredi aherutse gutangaza ko afite umugambi wo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika y’uButaliyani. Abicishije muri videwo yatambukije ku rubuga rwe rwa Instagram tariki ya 20 Mutarama 2022, Rocco Siffredi yatangaje ko abona yarakoreye byinshi byiza Abataliyani kurusha abandi […]

Tigray: Abaforomo n’abaganga mu batangiye gusabiriza ibyo kurya

Bamwe mu baforomo n’abaganga (Doctors) bo mu bitaro binini byo mu ntara ya Ethiopia yazahajwe n’intambara ari yo Tigray na bo batangiye gusabiriza ibiryo kugira ngo batunge imiryango yabo nk’uko umwe mu baganga yabitangarije BBC. Yavuze ko bamaze amezi umunani badahembwa, bikaba bibahatira gushaka ubundi buryo bwo gutunga imiryango yabo. Ibivugwa n’abaganga bije mu gihe […]

Amajyepfo: Ikipe ikinamo Iradukunda ufite ubumuga bw’amaguru yombi ni yo izahagararira Intara muri Sitball

img-20220130-wa0003.jpg

Ikipe y’umukino w’intoki w’abafite ubumuga, Sitball, y’akarere ka Nyanza iyobowe na Emeritha Iradukunda, umukobwa w’imyaka 22, akaba afite ubumuga bw’amaguru yombi, ni yo izahagararira Intara y’Amajyepfo mu mikino ya Sitball y’abagore. Naho mu bagabo, Amajyefo akazahagararirwa n’amakipe abiri: Iy’Akarere ka Gisagara n’iy’Akarere ka Ruhango. Ayo matike yo guhagararira intara mu mukino wa Sitball yabonetse mu […]

Kabund yirukanwe burundu mu ishyaka riri ku butegetsi yari ayoboye

Jean-Marc Kabund wari Perezida w’agateganyo w’ishyaka UDPS riri ku butegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yegujwe anirukanwa burundu kuri uyu wa 29 Mutarama 2022. Iki cyemezo cyafashwe n’akanama gashinzwe imyitwarire muri iri shyaka, nyuma y’aho yanze kwitabira ubutumire yari yahawe kugira ngo agire ibyo abazwa. Perezida w’aka kanama, Victor Wakwenda yatangaje ati: “Bitewe […]

Perezida Kagame avuga ko azahura na Ndayishimiye mu gihe gikwiye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame avuga ko ntacyo bimutwaye kuba atarahura na mugenzi we uyoboye u Burundi, Evariste Ndayishimiye kuko bizaba mu gihe gikwiye. Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique cyerekeye ingingo zitandukanye zirimo ubwiyunge nyuma y’umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi kuva mu 2015. Intumwa z’ibi bihugu zirimo abakuriye ubutasi, […]

Hari ibihugu biteganya gutangira gufata Covid-19 nk’izindi ndwara zandura by’igihe runaka

Nyuma y’imyaka hafi ibiri y’icyorezo, ibihugu bimwe na bimwe byatangaje ko igitekerezo cyo gutangira gufata COVID-19 nk’izindi ndwara zandura, nk’ibicurane by’igihe runaka. Nubwo hagaragaye ubwandu bwinshi bwatewe n’ubwoko bwa Omicron, bigaragara ko idatera kuremba ariko ikaba yandura cyane nk’uko ubushakashatsi bwakozwe bubigaragaza, ibihugu birimo u Bwongereza na Irlande bigenda bigabanya cyane ingamba zari zarafashwe ku […]

Kacyiru: Abapolisi batanze amaraso yo gufasha abarwayi

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 29 Mutarama, abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) bari ku cyiciro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru aho bakusanyije amaraso yo kujya gufasha abarwayi, Abapolisi 55 nibo batanze amaraso. Bamurange Jeanne, niwe wari uyoboye itsinda ry’abaganga baturutse muri RBC bari baje gukusanya ayo maraso. Bamurange yishimiye uko yakiriwe we […]

RDC: Urukiko rwakatiye 51 igihano cy’urupfu kubera iyicwa ry’impuguke za Loni

Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rwakatiye abantu 51 igihano cyo kwicwa, benshi badahari, mu rubanza rw’abantu benshi kubera iyicwa ry’impuguke ebyiri z’Umuryango w’Abibumbye. Igihano cy’urupfu gikunze kugaragara mu manza z’ubwicanyi muri Congo, ariko gikunze kuvunjwamo igifungo cya burundu kuva iki gihugu cyatangaza icyo bita mu Cyongereza “a moratorium on executions”, ugenekereje […]