Umukobwa wa Marshall Idi Amin wabaye Perezida wa Repubulika ya Uganda witwa Muye Mayimuna Amin ararega Leta mu rukiko kugira ngo imuhe ubutaka avuga ko ari ubwabo, burimo ibirindiro by’igisirikare bya Mbuya bibarizwa muri Diviziyo ya Nakawa
Nk’uko Daily Monitor ibivuga, iki kirego cyari cyarateshejwe agaciro n’Umucamanza w’Urukiko Rukuru Joseph Murangira mu myaka 10 ishize, wemeje ko ubu butaka ari ubwa Leta, aho kuba ubwa Amin.
Mayimuna Amin yavugaga ko ubu butaka bwari bumubaruyeho, Komisiyo y’igihugu ishinzwe ubutaka ibumwandukuraho, ibushyira mu mazina ya Leta.
Ku nshuro ya mbere, ubu butaka bwari bweguriwe Leta mu myaka itanu kugeza tariki ya 1 Ukuboza 2004, ariko nyuma yongeraho indi myaka 49 guhera uwo munsi.
Ariko Leta mu mazina ya Metropolitan Properties Ltd yo yasobanuye ko yabonye ubu butaka mu buryo bwemewe n’amategeko tariki ya 7 Mutarama 2005, ibuhawe na Komisiyo Ishinzwe Ubutaka.
Umucamanza Murangira nyuma yo kumva impande zombi, tariki ya 23 Ukuboza 2011 yemeje ko ikirego cya Mayimuna kidakurikije amategeko, agitesha agaciro.
Ariko ubwo Mayimuna yaje kujurira, umucamanza Cheberon Bashariki wo mu Rukiko rw’Ubujurire tariki ya 22 Ukuboza 2021 yatesheje agaciro icyemezo cya Murangira, asubiza ishingiro ikirego cy’uyu mukobwa
Umucamanza Bashariki yategetse ko Mayimuna asubiza ikirego mu Rukiko Rukuru, kikongera kuburanishwa bundi bushya.


