RURA iremeza ko MTN yagerageje gukemura ibibazo by’amarezo

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’igihugu ngenzuramikorere, RURA, ruremeza ko ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda cyagerageje gukemura ibibazo by’ihuzanzira (networks) byari byaratumye rugiha nyirantarengwa zo kuba cyabikemuye.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ikoranabuhanga muri RURA, Gahungu Charles ni we wabitangaje, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa televiziyo y’igihugu, RTV.

Gahungu yagize ati: “Byanatangiye no gukosorwa cyane. Niba mubyibuka hari enforcement notice cyangwa se urwandiko twari twahaye MTN, tuyisaba ko igomba kuba yabikosoye. […] Muri Kigali twarangije isuzuma, tureba na raporo yabo, ntawe dukora n’iyacu, dusanga mu by’ukuri bagerageje gukora.”

Gahungu avuga ko mbere y’urwandiko rwa RURA kuri MTN, hari ibibazo byinshi byo guhamagara bigacika, ariko ngo ubu byaragabanyutse. Ati: “Ariko murabona ko hari icyahindutse. Ni ukubera imbaraga nyinshi twashyizemo, n’ibisigaye bitaranozwa, twumvikanye ko bitagomba kurenza ukwezi kwa Gatatu batarabirangiza.”

Tariki ya 19 Kanama 2021, RURA yasohoye itangazo rigaragaza bimwe mu bibazo abakiriya ba MTN Rwanda bahura nabyo, birimo: guhamagara bigacika, ihuzanzira rike no guhamagarana amajwi ntiyumvikane.

Uru rwego rwari rwahaye iki kigo amatariki ntarengwa yo kuba cyakemuye ibi bibazo; iya 29 Ukwakira 2021 mu Mujyi wa Kigali n’iya 30 Ugushyingo 2021 ahasigaye hose mu gihugu.

Gusa tariki ya 28 Ukwakira 2021, MTN yavuze ko igihe yahawe ari gito, itaba yamaze kubikemura byose, imenyesha itangazamakuru ko yamaze gusaba RURA kuyongerera indi minsi.

Soma iyi nkuru https://www.bwiza.com/?RURA-yamenyesheje-MTN-Rwanda-ko-ishobora-kuyifatira-ibihano

RURA yasubije ko irimo gusuzuma ishingiro ry’ubusabe bwa MTN, niba hari ibyo yamaze gukemura nk’uko yari yarabiyimenyesheje. Yongereyeho ko nisanga itarabikemuye, izayifatira ibihano ariko nisanga yarabikemuye, izayongeza indi minsi.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. RURA iremeza ko MTN yagerageje gukemura ibibazo by’amarezo
    Bagerageze bakemure ikibazo cyukuntu barimo kitwiba unites muburyo budasobanutse, kuwa 4 nagujije1000 nguramo mega za 200 na pack yo kuvugiraho ya 200 ndebye nsanga nsigaranye 300 mbajije impamvu bambwirako batayibona, bajije uwa kabiri ambwirako nagiye mubiremereye nka YouTube bakora kuri unites kd nkifite mbs, niba rura iriho ngo iturengere ikabaha rugari bwo gukora amakosa ngo nuko utabona aho ubaza murumva byazarangira tudashize

  2. RURA iremeza ko MTN yagerageje gukemura ibibazo by’amarezo
    Bagerageze bakemure ikibazo cyukuntu barimo kitwiba unites muburyo budasobanutse, kuwa 4 nagujije1000 nguramo mega za 200 na pack yo kuvugiraho ya 200 ndebye nsanga nsigaranye 300 mbajije impamvu bambwirako batayibona, bajije uwa kabiri ambwirako nagiye mubiremereye nka YouTube bakora kuri unites kd nkifite mbs, niba rura iriho ngo iturengere ikabaha rugari bwo gukora amakosa ngo nuko utabona aho ubaza murumva byazarangira tudashize

  3. RURA iremeza ko MTN yagerageje gukemura ibibazo by’amarezo
    MTN izasure umudugudu wa Rubenga 1 akagari kagara umurenge gihundwe. ntarezo ushobora kubona nagake bisaba kujyagushakisha ahandi nyamara bivugwako abantu batuye mumugi.

  4. RURA iremeza ko MTN yagerageje gukemura ibibazo by’amarezo
    MTN izasure umudugudu wa Rubenga 1 akagari kagara umurenge gihundwe. ntarezo ushobora kubona nagake bisaba kujyagushakisha ahandi nyamara bivugwako abantu batuye mumugi.

  5. RURA iremeza ko MTN yagerageje gukemura ibibazo by’amarezo
    MTN baratwiba bikabije, RURA niturenganire. Narebye MB zisigaye *345*5#, aho kunyereka izisigaye, bahita batwara amafaranga yanjye bampa data ntaziguze.

  6. RURA iremeza ko MTN yagerageje gukemura ibibazo by’amarezo
    MTN baratwiba bikabije, RURA niturenganire. Narebye MB zisigaye *345*5#, aho kunyereka izisigaye, bahita batwara amafaranga yanjye bampa data ntaziguze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *